Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Akebo kajya iwa Mugarura "Donnant donnant" (Mulihano Benedigito)

21 Juin 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Ikinyarwanda

Akebo kajya iwa Mugarura
(Bikuwe mu gitabo cya Mulihano Benedigito et al, 1987, Ibirari by'insigamigani, Kigali, Ubuyobozi bukuru bw'umuco n'ubugeni, Printerset, pp.26-28)




 Transcription kinyarwanda
 Traduction de Léopold Munyakazi

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye ; ni bwo bavuga ngo « Akebo kajya iwa Mugarura ! » Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine ku ngoma itazwi neza.

Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose : imyaka n'amatungo ; abantu baza kumucaho incuro, akabereka icyibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro y'umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y'ubuntu. Abigenza atyo imyaka myinshi, n'uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse ngo byarimba akamuheta n'indi ya kabiri. Byibera aho.

Bukeye inshuti ze, n'abana baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n'imyaka ye, bati : « Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute ? Ejo uzasanga rubanda rukunnyega ntawe ukureba n'irihumye. Mugarura yumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza ; ntihagire uwumva ururimi rwe ; bigenda bityo igihe kirekire. Biba aho biratinda. Bishyize kera, haza umuntu, amugerageresha kumushuka ; aramubwira ati : « Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira ; ariko n'ubwo tugushima bwose, jyewe ntacyo urampa, none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga. Mugarura aramwemerera, amuha inka eshanu, arazijyana. Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora ; zirakunda zirororoka, ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, barega Mugarura ibwami ko yangiza ibintu. Dore ko ubwo uwangizaga inka ze bavugaga ko amara inka z'umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga. Ariko inka n'ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda rwose rubyigabanije.

Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu, mu bintu by'ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n'umugore we n'abana be ; agumya kuzerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri. Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuhwe ; ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo rubanda bamenya ko yabonye icumbi ; abo yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu. Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami. Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri, akaza nijoro akamusubiza za nshuro, ndetse akabigira itetu ; mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka, bamuzanira amafunguro : bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigeze aho abenshi yagiriye neza bajya bamuhakirwa ibwami ngo bamuhe umuriro. Ibwami baremera, bamuha inka y'umuriro. Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima ; noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu, byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.


Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga iwe akazorora) yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane. Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati : « Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu na njye ndasigarana abiri. Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo y'inka n'imyaka ; abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo ; yubaka imitiba n'ibigega.

 





Nuko Mugarura asubira kuba umukungu, ndetse arusha mbere ; aratunga aratunganirwa. Ubwo rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, ni byo byiswe ko « Akebo kajya iwa Mugarura ». - Gushyira akebo iwa Mugarura = kwitega iminsi ; kukajyanayo = Kwitura ineza wagiriwe.

 

Ce proverbe s'applique à une personne récompensée de sa bonté. Il fait référence à Mugarura qui a vécu à une époque non clairement identifiée.

Mugarura était reconnu comme un homme de bien dès son jeune âge. Il avait de grandes richesses tant en bétail qu'en produits agricoles. Lorsqu'une personne venait chez lui travailler à la journée pour gagner sa subsistance, il lui donnait des vivres dans une corbeille convenue comme mesure pour une journée  de travail, puis il en remettait une seconde fois par pure générosité. Lorsque quelqu'un lui demandait une vache en cadeau, il lui en donnait sans hésitation, et après quelque temps il lui en offrait une deuxième. Mugarura se comporta de cette façon à l'égard des gens durant plusieurs années.

Puis, ses amis et ses enfants venaient  le trouver et lui disaient : « Tu te dépouilles de tout, tu gaspilles tes biens. Bientôt tu seras la risée de tout le monde, sans que personne n'ait pitié de toi ! » Mugarura les écoutait sans rien leur répondre. Beaucoup de temps passa. Puis un beau jour, un homme se présenta à lui pour l'éprouver et lui dit : «Ô toi Mugarura, tout le peuple t'est reconnaissant pour ta générosité et tes largesses. Mais à moi tu n'as encore rien donné ! Voudrais-tu me céder cinq têtes de bétail à abattre ? » Mugarura lui donna cinq vaches. L'homme les conduisit chez lui, et au lieu de les abattre, il en prit soin. Les cinq vaches se reproduisirent et donnèrent naissance à cinq troupeaux. Voyant cela, les gens dénoncèrent Mugarura à la cour royale sous l'accusation de gaspiller les vaches du roi. Le roi donna ordre au peuple de piller et se partager tous les biens de Mugarura, mais il ne les attribua à aucune personne précise.

La cour décréta que Mugarura ne recevrait aucun soutien de personne, car il avait fait preuve d'insouciance dans la gestion des biens royaux. Après sa dépossession, Mugarura souffrit de la pauvreté la plus extrême. Lui et toute sa famille furent voués à l'errance. Un jour, il arriva chez un homme qui avait reçu de lui deux mesures de vivres pour une seule journée de travail. L'homme prit pitié de  Mugarura, lui céda la maison principale et déménagea pour celle de l'arrière-cour. Après avoir appris que Mugarura  avait un pied à terre, tous ceux qui avaient bénéficié de ses bienfaits accouraient toutes les nuits en lui apportant du ravitaillement, qui dans des corbeilles, qui dans des paniers.  Finalement, beaucoup d'entre eux allèrent intercéder pour lui à la cour. Celle-ci agréa cette intercession et donna à Mugarura une vache comme un gage de grâce. Désormais les gens apportèrent des cadeaux à Mugarura en plein jour, en reconnaissance de sa générosité d'antan.




Vint le tour de l'homme qui avait mis Mugarura à l'épreuve en lui demandant cinq vaches à abattre. Un bon matin, il alla trouver Mugarura et lui dit : «Je suis content que tu aies obtenu la grâce du roi. Les cinq vaches que tu m'as données n'ont pas été abattues. Je les ai entretenues et elles se sont multipliées. Elles ont donné naissance à cinq troupeaux. Je t'en donne trois et j'en garde deux ». Mugarura et tout le peuple admirèrent sa reconnaissance. Les gens ne cessaient d'affluer en apportant à Mugarura des cadeaux en têtes de bétail ou en produits agricoles. De ces derniers il remplit de nombreux gros paniers et greniers.


Ainsi, Mugarura redevint riche, et même beaucoup plus riche qu'auparavant. Il connut le bien-être et le bonheur. Le fait que les gens apportaient beaucoup de cadeaux à Mugarura en reconnaissance de ses bienfaits antérieurs a donné lieu à cette observation formulée dans le proverbe : « La petite corbeille va chez Mugarura ». Mettre la petite corbeille chez Mugarura = Etre prévoyant pour les temps difficiles.

Rapporter la petite corbeille chez Mugarura = Etre reconnaissant d'un bienfait. 



Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article