Nsubize RALC Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco
Eugène Shimamungu
Niba utarasoma ibyabanjirije uyu mwandiko kanda aha :
Imyandikire y'ikinyarwanda: Amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014 (Eugène Shimamungu)
Imyandikire y'ikinyarwanda: Igisubizo cy'Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco (Document PDF)
Raporo y'impuguke kw'ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda
Mbashimiye byimaze yo kubona mwarafashe umwanya wo gusoma ibyo nanditse njora ibyemezo by’Amabwiriza ya Minisitiri yerekeye imyandikire y’ikinyarwanda yasohotse mu Igazeti ya Leta n°41 bis yo ku wa 13/10/2014. Mu by’ukuri nta gisubizo nari ntegereje, kwari ugushyira ahagaragara zimwe mu mpungenge nari mfite ku myandikire y’ikinyarwanda iturutse kuri ayo mabwiriza. Biragaragara rero ko mushishikajwe n’umurimo wanyu wo gusegasira umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda mwita ku byo abashakashatsi n’abarukoresha batekereza ku myanzuro muba mwafashe, nkaba nizera ko ibyo mvuga niba bidakurikijwe ubu bishobora kuzongera kwitabwa ho ubutaha. Sinzi ko mwabonye akanya ko gusubiza buri wese, ariko ngira ngo mwabonye ko abatarabyishimiye bashoboye kubyandika ari benshi, kandi bose si ko ari abahanga mw’iyigandimi : ibyo ari byo byose ururimi si urw’abashakashatsi, ni urwa rubanda giseseka ni yo mpamvu abashakashatsi batagomba kwifungirana ngo barashyira ho amategeko badakurikiye ibyandikwa cg ibivugwa na rubanda. Ariko kandi bagomba kugerageza kuvana ho akajagari mu myandikire ku nshingano yo gusanisha imyumvire y’ururimi.
Imyandikire y’ururimi urwo ari rwo rwose igenda ihindagurika ikurikiye gushaka korohereza abarwandika no kumvikanisha ibyandikwa. Ntabwo nongera gusubira mu byo nanditse ubushize ariko nagira ngo nongere nibutse ko kuva kera, ihame ngo « ibivugwa kimwe byandikwa kimwe » nta rurimi na rumwe rwigeze rubikurikira. Nibaza impamvu abahanga bacu batareba ku bikorwa mu zindi ndimi, bitari ugushaka kwigana, ahubwo bashaka kunoza imyandikire y’ikinyarwanda. Duhereye no ku kibonezamvugo cya Port-Royal mu Bufaransa cyanditswe mu wa 1662, (Grammaire générale), abahanga bashyize ho amahame bagendera ho mu kunonosora imyandikire y’igifaransa, banditse ngo « nta kigomba kwandikwa kitavuzwe », ko « nta cyaturwa kitanditse » [1], ariko na none bongera ho ko « hari inyuguti zitavugwa kandi zanditse, zigamije kudufasha kubona mu bwenge bwacu inshoza y’amagambo »[2]. Nyuma ya ho byaje gusobanurwa no gusobanuka. Ubu ngubu, twavuga ko igifaransa kimwe n’izindi ndimi bigendera ku mahame akurikira (amwe nayavuze mu mwandiko wabanjirije) : amajwi yumvikana (phonologie)[3], amateka y’ijambo uko ryagiye ryandikwa (histoire), inkomoko y’ijambo (étymologie), imiterere y’ijambo (morphologie), isanishantego (morpho-syntaxe)[4], ikindi cya ngombwa, ijambo rigashobora gutandukana n’irindi mu myandikire aho bishoboka hose. Sinatanga urugero rw’icyongereza uko cyandikwa byo ni agahomamunwa. Kandi abaruvuga barabyihanganira, sindumva abongereza bateranije itsinda ryo guhindura imyandikire y’ururimi rwabo !
Nibwira rero ko no mu kinyarwanda dushoboye gukurikira ayo mahame, ndetse tugashobora no kongera ho andi yihariye kugira ngo ikinyarwanda cyanditse cyumvikane, byagombye kuba akarusho, cyane dushoboye kugabanya ibimenyetso. Muri iyo nshingano yo kugabanya ibimenyetso, tugomba no kugabanya amagambo yandikwa kimwe kandi avuga ibintu bitandukanye, kandi ijambo ubwaryo uko ryanditse rikaba ryakwibutsa inkomoko yaryo n’inshoza yaryo (iyo bishobotse). Nk’iyo wanditse « insinzi » bijya kwibutsa « isindwe » (beuverie) ntibyitiranywe n’« intsinzi » (victoire). Bakubwira « incarwatsi » ukumva iyo nzoka, bikanakwibutsa n’aho iba. Naho kuba « nsha » na « nca » bivugwa kimwe si cyo kibazo, ikibazo ni icyo bitandukanya mw’ijambo ryanditse. Nta burenganzira rero abashyira ho amategeko, bafite yo guhatira abantu ngo « ibivugwa kimwe byandikwe kimwe », kandi mu zindi ndimi atariko bigenda. Harya ngo kubitandukanya bigomba gusesengurwa ? Iyo ubajije umufaransa impamvu yanditse « phare » aho kwandika « fare » (mu cyesipanyoli no mu gitaliyani bandika « faro ») ntabwo akubwira ko yabanje gutekereza ko iryo jambo riva ku kigereki Φάρος ! Ikindi kandi urugero mwatanze « inshuti » cg « incuti » ni urugero rugomba kujya mu cyitonderwa aho kuba ihame mugendera ho. Kuba bavuga « agacuti », cg « agashuti », nta magambo menshi mu kinyarwanda yitwara atyo. Kandi bigenze bityo « nc » na « nsh » nta cyo byishe kuba mu rurimi, nk’uko « c » na « sh » biri mo. Ni ko ruteye.
Ikindi kibazo ni uko iryo hame « ibivugwa kimwe byandike kimwe » mugendera ho hari henshi mutarikurikiza na mwe. Nka ruriya rugero rwa « mf » na « mv ». Mwansobanurira impamvu -n- ihinduka -m- imbere ya -f- na -v- ?, cyane cyane mu ngero nk’ « imvura », « imfunya » ? Njye nzi ko indanganteko muri izo ngero zombi ari -n-. Wumve uko ayo magambo avugwa, ntaho bihuriye n’ibyandikwa ! Niba hari n’itegeko ribigenga, rigomba guhindurwa cg rikoroshywa kuri izo ngero !
Ku zindi ngero zerekeye kuvana ho igihekane -cy- na -jy- ngo bisimburwe na -k- na -g-, ibisobanuro mwatanze nabyo ntabwo byanyuze kubera impamvu nyinshi maze gutanga hejuru. Birakwiye rwose kandi biratunganye gutandukanya mu myandikire, « gukeka » no « gucyeka », « umujyi », n’« umugi ». Nta n’igisubizo mwatanze ku tugambo tugomba gukatwa, aho noneho tugomba gutandukanya -k- na -ky-. Urugero natanze ubushize « akababi k’itabi », « ikibabi cy’itabi ». Mwebwe muratubwira ngo twandike « akababi k’itabi », « ikibabi k’itabi » ! Dusubire kuri rya hame ryanyu « ibivugwa kimwe, byandikwe kimwe » none se ibitavugwa kimwe kandi bitanafite inshoza zimwe, na byo tubyandike kimwe, ngo muri kugabanya ibimenyetso ? Muratangaje rwose ! Kuki mbese mwebwe, iryo hame ryanyu nta hantu mwarikurikije mwandika iryo tegeko ryanyu ? Namwe ntirirabinjira mu mutwe ? Ikintangaza ni uko mu nyandiko zagiye zikorwa ku myandikire uko yagiye ikurikirana hagiye haba mo amakosa iyo myandikire yari igamije gukosora. Mu kinyarwanda ngo nta mupfumu wipfuma ! Simwe gusa.
a) Imburabuzi "ni"
Ku byerekeye inshinga y’imburabuzi « ni ». Mutubwira ko tugomba kwandika iryo jambo ritandukanye n’irikurikira : « ni byo » ! Ariko mwagera kuri « ni mugende », « ni mugenda » muti bigomba gufatana. Kubera iki ? Muti « ni » muri zo nshinga aho ivuga guteganya cg kuziganya si kimwe na « ni » ihamya ! Nyamara bigaragara ko bifite isano usibye no gusa byonyine. Biragaragara ko mudakurikira ubushakashatsi aho bugeze kuri iyo ngingo. Mu by’ukuri « ni » akajambo kamwe kagenda gata agaciro k’inshoza ya ko y’ibanze ari yo yo guhamya, noneho kagera mu guteganya cg mu kuziganya na ko kakagenekereza kabifashijwe mo n’igihamyasaku cyerekana aho gatandukaniye na « ni » ihamya. Ni kuri urwo rwego rw’inteshagaciro (fait sémantique appelé « subduction »), imburabuzi « si » iboneka. « Ni » ihamya ishyamiranye na « si » ihakana, hagati hakaba mo « ní » igenekereza (mu kuziganya cg mu guteganya). Sinza gushobora kubashushanyiriza. Iyo « ni » uko iteye kose si « akano », si « akaremajambo », ni ijambo ryihariye. Niyo mpamvu rigomba gutandukana n’inshinga irikurikiye.
b) Impakanyi "nta"
Ku byerekeye impakanyi « nta » : iyi mpakanyi ni ijambo ubwaryo ryihariye, si akaremajambo. Ni yo mpamvu igomba gutandukanywa n’ijambo iryo ari ryo ryose riyikurikiye. Mwebwe muti turabifatanya hamwe (imbere y’inshinga) ahandi tubitandukanye (imbere y’izina cg ikinyazina). Ka kajagari mwatinyaga ni mwe mukongereye. Itegeko ryiza ni iritagira icyitonderwa. Mu bisobanuro : iyo mpakanyi nta ho ihuriye na nti- cg si- by’inshinga, kuko iyo « nta » ibanziriza buri gihe izina, cg inshinga ariko yahinduwe izina (ingirwazina). Sinzi niba aha twumvikana neza. Kwandika gutyo ni ukudashobora kumva ukuntu mu rugero mwatanze « Nta bareshya » inshinga yahindutse izina (ingirwazina) « abareshya », ko utagishoboye kuyitondagura muri ngenga zose. None se ni wandika « Nta batareshya » nabyo urabifatanya ? Izo mpakanyi ebyiri urazisobanura ute mu nshinga imwe, ko igomba kugira impakanyi imwe rukumbi ? Harya ngo ni itegeko ry’ « ubwisungane » mu magambo ? Ubwo bwisungane butangirira he, bukagarukira he ? Ko bigenze bityo amagambo yose yo mu nteruro umuntu yayafatanya ?
c) Ibinyazina ndangahantu « ho », « mo », « mwo », « yo » indangakuntu « ko », bikurikiye inshinga.
Aya ni amagambo yihariye agomba gutandukana n’inshinga. Si uturemajambo tw’inshinga, ni ibinyazina nyabyo bisimbura amazina. Si nk’uturemajambo turi mu nshinga. Inshinga itangirira ku karemajambo k’impakanyi si- muri « sinkora » cg nti- muri « ntibakora » (iyo ihari, ubundi itangirira ku ndangangenga), ikarangirira ku ndangarebero (marque aspectuelle) –a, cg –e. Byanze bikunze. Niyo mpamvu izo ndangahantu zigomba gutandukanywa n’inshinga. Nta ho bihuriye.
Abiga ikinyarwanda, cg abakizi, ntabwo baba bashaka kumenya kucyandika gusa, baba bashaka kumenya n’inshoza y’amagambo bakamenya n’aho ijambo rituruka bitabaruhije, batagombye kwirukankira mu nkoranya (na zo zitaboneka cg zanditswe ku buryo budasomeka, cyane iziri ho ubu !). Nta kwitwaza ngo iyo bigiye mu nteruro biratandukana, hari interuro zimwe na zimwe, cyane cyane ingufi, ayo magambo adashobora kumvikana. Dufite amagambo menshi asa atavuga kimwe, kuyongera si wo muti.
Natangajwe n’ukuntu iri tsinda ryateguye iri tegeko rigizwe n’abantu bane gusa : Prof. Laurent Nkusi (mwarimu wanjye akaba n’umushakashatsi kabuhariwe ku Kinyarwanda) ; Dr Cyprien Niyomugabo (umaze gusohora igitabo cyitwa La glottopolitique du Rwanda) ; Chrysogone Twilingiyimana uzwi kubera igitabo cye Eléments de description du Doko ; Simon Bizimana, muzehe wa kazi watangiranye na André Coupez tutaravuka, wanditse inkoranya zihariye z’ubwoko bwose, akaba yarafatanyije n’abandi kwandika Inkoranya y’ikinyarwanda yasohotse vuba, na none akaba yarandikanye na Crépeau igitabo cyitwa Les Proverbes du Rwanda ; hari na Emmanuel Nikuze ntazi neza ibigwi ariko nawe ugomba kuba atoroshye. Ibi ndabivuga kugira ngo nerekane ubuhanga bw’aba bagabo b’intiti nyazo. Ariko njye ndabona barabaye bake. Ngira ngo ubushize itegeko benshi bita irya Nsekalije ryasohotse muri 1985, ryabanjirijwe n’itegura ryateranyije abarimu b’iyigandimi muri Kaminuza (UNR) ishami ry’indimi, n’abakozi b’ibiro nteganyanyigisho. Icyo gihe abahanga b’ingeri zose bagize icyo bavuga, ari banyarwanda, ari n’abanyamahanga. Sinzi ukuntu Kaminuza z’ubu zikora ariko abiga iyigandimi bose, cg abigisha, bagombye kuba barahurujwe mbere yo kwandika gusohora iri tegeko, bigaragara ko benshi bataryishimiye. Ibyakozwe, urebye raporo yakozwe ubu, kwabaye gukusanya no kujora ibyakozwe mbere gusa. Ariko wagira ngo ubushakashatsi ku myandikire y’ikinyarwanda bwahagaze muri 1985 ! Iki ni ikibazo giteye inkeke niba abashakashatsi batagishobora guhura kugira ngo bungurane cyangwa banonosore ibibazo byerekeye ururimi rwacu ndetse n’umuco. Ntiturakererwa, imyaka ibiri batanga mo inzibacyuho yagombye gukoreshwa icyo bamwe mu banyarwanda bita « Etats généraux de la langue et de la culture rwandaises ». Bityo tugashobora kumvikana cyane cyane ku myandikire y’ururimi rwacu. Umuntu yakwiyambaza Minisitiri Yozefu Habineza ufite mu byo ashinzwe ururimi n’umuco, ahuruze abashakashatsi bakemure ibyo bibazo. Yatwijeje ko « uwasinye ari we usinyura » ko « nta nka zacitse amabere » bigatuma dutekereza ko ashyigikiye ko iyo myandikire yanonosorwa kurusha ho.
Mbashimiye kuba mushoboye gusoma iyi nyandiko.
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne).
[1] « 1) que toute figure marquât quelque son, c’est-à-dire, qu’on n'écrivît rien qui ne se prononçât ; 2) que tout son fut marqué par une figure ; c’est-à-dire, qu’on ne prononçât rien qui ne fut écrit »
[2] « Il y a certaines lettres, qui ne se prononcent point, et qui ainsi sont inutiles quant au son, lesquelles ne laissent pas de nous servir pour l’intelligence de ce que les mots signifient… »
[3] Aha sinakwibagirwa gushimira umushakashatsi Lewopolidi Munyakazi washyigikiye kuva kera ko ikinyarwanda cyakwandikanwa amajwi yacyo yose uko yakabaye, ndetse ko n’inyuguti « l » yavanwa ho burundu (no mu magambo y’amatirano) mu nyandiko y’ikinyarwanda. Ndacyeka ubu yaragerageje kubitebeza kubera ko ashyigikiye amabwiriza asohotse vuba.
[4] Reba ubushakashatsi bwa Nina Catach cyane cyane L’orthographe, Paris PUF, Collection Que sais-je.