Inzara iraca ibintu muri Muhanga (Gitarama)
Mu gihe rukinga babiri ,abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire
imiryango?
Kimwe n’ahandi bo mu bice bitadukanye by’igihugu abaturage bo mu karare ka Muhanga,intara y’amajyepfo kayobowe n’umutegarugori Mutakwasuku
Yvonne ubu inzara ibamereye nabi ku buryo ubu ingo nyinshi iyo zagiriwe umugisha zifata ifunguro rimwe ku munsi kubera ikibazo cy’inzara gikomeye gihari.
Iyi nzara abaturage bakaba barayihaye akazina k’akabyiniriro ka “Nyobozi” bishatse gusobanura ko bayitewe n’ubuyobozi bubategeka guhinga igihingwa kimwe cy’ibigori.
Muri aka karere ka Muhanga hari ibishanga byinshi kandi ubuyobozi bwabategetse hose guhingamo ibigori kuburyo ubu ari mu mwero wabyo nyamara ngo ibi bigori bategetswe kubishyira mu mazu bita
amahangari, aho bishyirwa mbere yo kujya kugurishwa n’abashoramari. Aba bashoramari bakaba aribo bagenera igiciro umuhinzi akenshi kiba ari gito cyane kandi n’amafaranga avuyemo agahabwa
abaturage bitinze cyane kuko ngo bategereza igihe kidaca munsi y’amezi atatu kugirango bahabwe amafaranga yuwo musaruro. Abaturage kandi bakaba binubira ibihano bikarishye bahabwa iyo hagize
ushaka kugira ikigori afata mu byo yahinze agirango agaburire umuryango we kuko ngo acibwa amande y’ibihumbi icumi(10,000frw) iyo afashwe.
Abaturage bakaba bavuga ko biteye agahinda kubona bicwa n’inzara kandi barahinze,bakabuzwa uburenganzira bwo kurya ibyo bihingiye maze bagategekwa kubigurisha ku
giciro gito maze imitsi yabo igakiza abiyita ba rwiyemezamirimo kuburyo umurimo w’ubuhinzi basigaye bawita Uburetwa ( kukorera umuntu nta gihembo nta n’inyungu bigufitiye kandi ntagushime
).
Ikibaje kuruta ibindi nuko icyi kibazo inzego z’ubuyobozi ku geza ku muyobozi w’akarere zikizi ariko zikirinda kugikemura kubera gutinya aba ba
rwiyemezamirimo akenshi baba ari abasirikare bakomeye cg abasiviri ariko bakorera abasirikare bahinduye aba baturage uburyo bwiza bwo gukiriraho.
Gakara Deus
Muhanga
Publicité
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
/image%2F0932222%2F20160107%2Fob_11d682_blogeditions.jpg)