Ingabire komeza utwaze
Ingabire saro riserura abasigimbwa Ntugasitazwe n’ibisamara byasizoye Gumya utwaze usumbe isaakwe Abakugenza ntibazakugamburuza Bazagusarika bagusige isayo Iyaguhanze igusegasire igusabagize Rukarabankaba apfuneke yipfumbate Ejo cyangwa ejobundi araba aneshejwe.
Victoire komera uri intwari idatsimburwa Intabaza y’abanyarwanda warayumvise Cyo komeza utwaze k’urugerero Twabaye ingaruzwamuheto utaraza Ongera umurego muguhashya Nyakibi Ineza itahe iwacu i Rwanda Rwanda yere amahore ibihe byose Erega n’u Rwanda s’akarima ka Nyirandabizi.
Umuhoza uhoza abahabijwe n’ingoma mbi Mahoro ahindisha abarata imizinga na gatiyusha Umukobwa ujy’iwabo ntakumirwa yakizwa agaseke Humure rihumuriza abahumagijwe n’abanywa maraso Ohoora ibyohe bigaruke ibuntu, ukuri guhabwe intebe Ziguura imbohe zose politike ibere bose Amahoro n’iyo ntwaro yawe ikaba n’iyacu k’urugamba
Youki Stephen |