Abacamanza banze ikirego Ingabire yareze Leta y'u Rwanda kw'itegeko rihana jenoside
Majyambere Juvénal
Uru rubanza rwari ruteganijwe gusomwa uyu munsi taliki 13 Mata 2012 saa mbili n'igice za mugitondo ariko urukiko rwabanje gutera urujijo ku buryo rwaje gusomwa ahagana mu ma saa saba
n'igice z'amanywa nabwo bikaba byabaye abari barutegereje bamaze kurambirwa ku buryo abanyamakuru bari baje gukurikirana isomwa ryarwo bakomeje kwitotomba bagaya imikorere y'inkiko zo mu
Rwanda. Bagiraga bati ese ko hano ari imbere y'inteko ishinga amategeko, ubushinjacyaha bukuru, urukiko rukuru hamwe na minisiteri y'ubutabera ubu ababuranira za Nyamasheke iyo bo
bamerewe bate?
Kera kabaye ariko rwaje gusomwa nabwo bamwe mu barwanashyaka ba FDU babanje gusirisimba mu biro by'ubwanditsi maze mu gusoma umucamanza utanamaze n'iminota itanu ati akirego cyari gifite
ishingiro ariko nta kopi y'itegeko rya jenoside Ingabire yatanze none ikirego nticyakiriwe. Nta byinshi byiyongereye kuri icyo cyemezo.
Icyo dukwiriye kwibaza ni iki: ese kopi y'itegeko ibuza urunanza kuba ibimenyetso bikazatangwa mu rubanza? Mbese aha ko ari ku itegeko riteganya kandi rihana jenoside ni ukuvugako utanze
ikirego ku birego nshinjabyaha atanga kopi y'igitabo cy'amategeko nshinjabyaha (Code de la Procedure Penale)? Utanze se ikirego kiburanwa mu mategeko mbonezamubano atanga kopi y'igitabo
cy'amategeko mbonezamubano (code de la procedure civile)?. Niba se urega yatanze references z'ingingo zose aregera, urukiko rwavuga gute ko atujuje ibisabwa? Uru ni urwitwazo kuko
n'ubundi igihe urukiko rw'ikirenga rwumvaga ababuranyi bombi uruhande rwa Ingabire rwashatse gutanga kopi y'ayo mategeko ariko abacamanza bari bayobowe na Kayitesi Zainabu Sylvie
barabyanga ngo bazakoresha ibyo bafite. Ubu butabera se mwo kagira Imana mwe ubu nibwo ngo buzarenganura abanyarwanda koko!?
Reka turebe ikigiye gukurikiraho abo ku ruhande rwa Ingabire icyo bazakora dore ko ngo n'ikirego cyabo cyari gifite ishingiro kandi na Karugarama yarabyemeye ko ririya tegeko rikocamye
rigomba kuzakosorwa ariko na n'ubu rirakoreshwa mu kuniga abanyarwanda dore ko na Mushayidi yarezwe n'ubushinjabyaha bwa Kigali kugira ingengabitekerezo ya jenoside
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article