Dukomeze "Icyivugo cy'imfizi" cya Gasimba Farasisiko (n°8)
Impyiko jye indutira ibindi byose Uwo ari Yozefu Nzirorera Usibye impungure zantunze Nkiri umwana kugeza ngana ntya N’ubu kandi nkaba nzikunda Cyane zendanye n’ibishyimbo Icyakora akanyama gaca ahakomeye Ibinyamafufuf n’ibinyamisogwe Wabihorera mwana we, Ntibiguhute utabona akaboga Ngo uhite utsinsura agasahane Mu gihe cyose unyuze ku meza ? Uretse se nka twe twabonekewe Umuntu utuye mu mishishiro Akaboga yakabona ate anena Twa dusimba abona ku buntu Ifuku n’ifundi n’isanane Inuma n’isyigiri n’isyisyi Cyangwa utundi tumeze nk’ utwo? Ese ubundi kuki abahanga Nako abahashyi mu by’ubworozi Bw’amatungo batwimbarara Ku nyamaswa za gakondo Ntibahaguruke ngo bamenyererze Zimwe zibyagiye mu kigunda Nkuko abatuboneye izuba Babikoraga ku zo dutunze Ko zari inkazi nazo kera? Bene ibyanya byo mu Birunga Amashyo y’ishyamba yo muri Byumba Bumve neza ntabwo ngamije Gufata mu nda abashimusi Njewe nshaka gutarura Za nyamaswa zitaba mu rugo Kandi ntizibe no muri Pariki Dore ubu niziritse umukanda N’amafaranga yanshiranye Nayabuganije muri byinshi Mba narashoye amwe mu mushinga Wo kumenyereza kuba mu bantú Utwo tunyamaswa two mu kigunda N’ibinyamaswa by’ibihanyaswa Erega n’imirimo nkora irakomeye Nari natekereje umushinga Nko muri Nyungwe cyangwa ahandi N’ubwo haba hari abantu Ngahita mbimura bakagenda Nkubakisha ibigo bikomeye Ngasaba Leta ikampa abakozi Na hegitari nshaka zose Maze nkarwanya inzara mu Rwanda Nubakisha inganda nyinshi Ngamije yuko buri nyamaswa Igira igipande cyayigenewe N’umunyabwenge uyigenzura Na buri muntu wa buri tungo Turyakira mu bidutunga Ibyo murabizi naritanze Ntabwo nkorera kuba umukungu Njewe ngamije ubutungane Ariko baranshura ndyongora Niko mubyeyi Ntamabyariro Ndategereza kugeza ryari Inyama zo mu nda n’iz’umubiri Ko nazikwatse wanyumvise Cyangwa ni ukugirango mbanze Mare iyi mitima nateganirije Kuyinokwesha Bizimungu Wamize bunguri iz’igihanga? Kuzihata ngo nibyo byatumye Aba umuhanga mu cyongereza Akaba impirimbanyi ihambaye Mu kutubanira n’amahanga Ngaho banguka ariko di! Utavaho wanga Fondateri Wanyizeye nkiri mutoya Abanzi banga ko nzamuk… Ariko buriya ntiyumvise Ngiye kwifatira n’ubundi Data yanyise Nzirorera Aho gutegereza ko viva hanze Ngo nzihaze Bangaheza
*** Ngirabatware akorora kenshi Abo bicaranye barikanga Ndetse batangira kwinuba Nawe abahumuriza adatinze Ati mize ururimi ntarukacanze Kandi huzuyemo urusenda Nuko ururimi – mbega inkorora – Ndumize nanga kurukacanga Mfite umugambi wo kurunyereza Ngo rudatakaza ibyangombwa Ariko ubu ntaco rugeze mu nda Kandi ndumva ruvuga neza Ruhimbaza Bangaheza
Nyandwi yifata ku gahanga Yamize inyama ihagama mu muhogo |
Ati jye ubu nanze gucura abandi Abakura imbehe ahuta amazi Agize amahirwe bigera mu nda Niko gukomeza kuvuga ijambo Ariko rero tubisubire Si imirire gusa dukwiriye Kuvugurura hano mu Rwanda Nidutegura inama itaha Yo kuzibura imitsi ya Leta N’ubwo Komite Nyobozi itanzi Nzabibwira Fondateri Ahubwo nzamusanga imuhira Abuze abategetsi kujya gukomata No kwivanga mu byagenewe Abanyenganda n’abacuruzi Ibyiza ahubwo ni ukumasha Kimwe ugaharira abandi ibindi Ndetse abahinzi n’abanyamyuga Kurya bakunda kutwinuba Mbona dukomeje kubabogamira Uretse ko jyewe nikosoye Numva nta mutegetsi n’umwe Ukwiye kwihisha mu mishinga Y’ubucuruzi bucurikanze Tuzi yuko akorera Leta Babimuhembera buri kwezi Inzara isogota abauze akazi Barakoreye impamyabushobozi Ntitugakomeze kubica hirya Jye mvugisha ukuri muranzi Kuba umutegetsi ukanacuruza Nibyo bicumbagiza ubukungu N’abashyikiriye imari bose Bakayitundira mu mahanga Iminsi yashira bagahunga Naho abahinzi n’abanyamyuga Inzara ikabicira kubahumba Aribi dukesha ayo mafaranga Amafaranga yose agahera Mu mazu mu madoka tutaretse No mu mabanki y’ubucuruzi… Mureke nongere ku gasosi Nuko ntabo ndeba hafi Cyangwa wenda nibarorere Ntavaho mbangamira Abaharanira kwihaza Bangaheza
*** Ndindiriyimana akutse imitima Ati ibyo Karori avuze ni byiza Niba abyemera ni mahire Atari mu bigira nyoninyinshi Narabibonye nkiri Minisitiri W’abaheze mu magorwa N’ubu turarya ariko bo barapfa. Iyo mbona ukuntu ari twe dupyinagaza Abanyarwanda bishyize hamwe Cyane rwa rubyiruko rwacu Numva mfite agahinda kenshi Ng’umuco ugezweho w’umunyarwanda Ni ugukurura yiyegereza Baguha umwanya ukabona akanya Ko kunyonyombera mu mishinga Unyura mu bantú nko mu mubyuko Rwa rubyiruko urwaka ibyanya Ari ko urutota ngo niruhinge Ngo niruteze imbere amatungo Rurye rusagurire ifaranga Ibyo rwasanga ari amananiza Bikarurakaza rukararuka Rukajya kwiba no gusabiriza Mu kigo ushinzwe bikadogera Dosiye wahasize zigacuyuka Maze uruhumbu hamwe n’ivumbi Bikaba umwenda uzitwikira
Mumpe iyindi mitima itanu N’indi myijima cumi n’ine Nkomeze nivugire urubyiruko Nirwo dukesha umutekano Fondateri iyo atampindura Mba nariyemeje gahunda Yo kurukikiza ku mihanda Hagera amazi n’amashanyarazi Maze imidugudu ibihumbi cumi Imyaka icumi igashira nyirangije Buri mwaka nywuha igihumbi Ahubwo najye nzaba ndeba Ukuntu u Rwanda rw’ejo hafi Ruzahangana n’ibyemezo Twahatiwe n’amahanga. Munyamabanga mukuru wacu Harya ngo nuko ari umuhango Ubaye ku ngoma y’umukanda Nitutarenzaho ka byeri Kuri iyi minopfu twinovoye Ntabwo tuza gukurukumbwa Tugakemanga Bangaheza.
Tuzakomeza ubutaha
|