Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Dukomeze "Icyivugo cy'imfizi" cya Gasimba Farasisiko (n°8)

13 Septembre 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Turi mu Busitani butagatifu, aho Fondateri yiyemeje kuzimanira abatumirwa. Uko bagenda bihereza ikimiramirane Bangaheza, baragenda baryongora ku byiza Fondateri yabagejejeho, imirimo yabashinze ndetse n'izimano yabageneye uwo munsi. Reka twumve Nzirorera, Ngirabatware, Nyandwi na Ndindiriyimana.


Impyiko jye indutira ibindi byose

Uwo ari Yozefu Nzirorera

Usibye impungure zantunze

Nkiri umwana kugeza ngana ntya

N’ubu kandi nkaba nzikunda

Cyane zendanye n’ibishyimbo

Icyakora akanyama gaca ahakomeye

Ibinyamafufuf n’ibinyamisogwe

Wabihorera mwana we,

Ntibiguhute utabona akaboga

Ngo uhite utsinsura agasahane

Mu gihe cyose unyuze ku meza ?

Uretse se nka twe twabonekewe

Umuntu utuye mu mishishiro

Akaboga yakabona ate anena

Twa dusimba abona ku buntu

Ifuku n’ifundi n’isanane

Inuma n’isyigiri n’isyisyi

Cyangwa utundi tumeze nk’ utwo?

Ese ubundi kuki abahanga

Nako abahashyi mu by’ubworozi

Bw’amatungo batwimbarara

Ku nyamaswa za gakondo

Ntibahaguruke ngo bamenyererze

Zimwe zibyagiye mu kigunda

Nkuko abatuboneye izuba

Babikoraga ku zo dutunze

Ko zari inkazi nazo kera?

Bene ibyanya byo mu Birunga

Amashyo y’ishyamba yo muri Byumba

Bumve neza ntabwo ngamije

Gufata mu nda abashimusi

Njewe nshaka gutarura

Za nyamaswa zitaba mu rugo

Kandi ntizibe no muri Pariki

Dore ubu niziritse umukanda

N’amafaranga yanshiranye

Nayabuganije muri byinshi

Mba narashoye amwe mu mushinga

Wo kumenyereza kuba mu bantú

Utwo tunyamaswa two mu kigunda

N’ibinyamaswa by’ibihanyaswa

Erega n’imirimo nkora irakomeye

Nari natekereje umushinga

Nko muri Nyungwe cyangwa ahandi

N’ubwo haba hari abantu

Ngahita mbimura bakagenda

Nkubakisha ibigo bikomeye

Ngasaba Leta ikampa abakozi

Na hegitari nshaka zose

Maze nkarwanya inzara mu Rwanda

Nubakisha inganda nyinshi

Ngamije yuko buri nyamaswa

Igira igipande cyayigenewe

N’umunyabwenge uyigenzura

Na buri muntu wa buri tungo

Turyakira mu bidutunga

Ibyo murabizi naritanze

Ntabwo nkorera kuba umukungu

Njewe ngamije ubutungane

Ariko baranshura ndyongora

Niko mubyeyi Ntamabyariro

Ndategereza kugeza ryari

Inyama zo mu nda n’iz’umubiri

Ko nazikwatse wanyumvise

Cyangwa ni ukugirango mbanze

Mare iyi mitima nateganirije

Kuyinokwesha Bizimungu

Wamize bunguri iz’igihanga?

Kuzihata ngo nibyo byatumye

Aba umuhanga mu cyongereza

Akaba impirimbanyi ihambaye

Mu kutubanira n’amahanga

Ngaho banguka ariko di!

Utavaho wanga Fondateri

Wanyizeye nkiri mutoya

Abanzi banga ko nzamuk…

Ariko buriya ntiyumvise

Ngiye kwifatira n’ubundi

Data yanyise Nzirorera

Aho gutegereza ko viva hanze

Ngo nzihaze Bangaheza

 

***

Ngirabatware akorora kenshi

Abo bicaranye barikanga

Ndetse batangira kwinuba

Nawe abahumuriza adatinze

Ati mize ururimi ntarukacanze

Kandi huzuyemo urusenda

Nuko ururimi – mbega inkorora –

Ndumize nanga kurukacanga

Mfite umugambi wo kurunyereza

Ngo rudatakaza ibyangombwa

Ariko ubu ntaco rugeze mu nda

Kandi ndumva ruvuga neza

Ruhimbaza Bangaheza


Nyandwi yifata ku gahanga

Yamize inyama ihagama mu muhogo

Ati jye ubu nanze gucura abandi

Abakura imbehe ahuta amazi

Agize amahirwe bigera mu nda

Niko gukomeza kuvuga ijambo

Ariko rero tubisubire

Si imirire gusa dukwiriye

Kuvugurura hano mu Rwanda

Nidutegura inama itaha

Yo kuzibura imitsi ya Leta

N’ubwo Komite Nyobozi itanzi

Nzabibwira Fondateri

Ahubwo nzamusanga imuhira

Abuze abategetsi kujya gukomata

No kwivanga mu byagenewe

Abanyenganda n’abacuruzi

Ibyiza ahubwo ni ukumasha

Kimwe ugaharira abandi ibindi

Ndetse abahinzi n’abanyamyuga

Kurya bakunda kutwinuba

Mbona dukomeje kubabogamira

Uretse ko jyewe nikosoye

Numva nta mutegetsi n’umwe

Ukwiye kwihisha mu mishinga

Y’ubucuruzi bucurikanze

Tuzi yuko akorera Leta

Babimuhembera buri kwezi

Inzara isogota abauze akazi

Barakoreye impamyabushobozi

Ntitugakomeze kubica hirya

Jye mvugisha ukuri muranzi

Kuba umutegetsi ukanacuruza

Nibyo bicumbagiza ubukungu

N’abashyikiriye imari bose

Bakayitundira mu mahanga

Iminsi yashira bagahunga

Naho abahinzi n’abanyamyuga

Inzara ikabicira kubahumba

Aribi dukesha ayo mafaranga

Amafaranga yose agahera

Mu mazu mu madoka tutaretse

No mu mabanki y’ubucuruzi…

Mureke nongere ku gasosi

Nuko ntabo ndeba hafi

Cyangwa wenda nibarorere

Ntavaho mbangamira

Abaharanira kwihaza Bangaheza

 

***

Ndindiriyimana akutse imitima

Ati ibyo Karori avuze ni byiza

Niba abyemera ni mahire

Atari mu bigira nyoninyinshi

Narabibonye nkiri Minisitiri

W’abaheze mu magorwa

N’ubu turarya ariko bo barapfa.

Iyo mbona ukuntu ari twe dupyinagaza

Abanyarwanda bishyize hamwe

Cyane rwa rubyiruko rwacu

Numva mfite agahinda kenshi

Ng’umuco ugezweho w’umunyarwanda

Ni ugukurura yiyegereza

Baguha umwanya ukabona akanya

Ko kunyonyombera mu mishinga

Unyura mu bantú nko mu mubyuko

Rwa  rubyiruko urwaka ibyanya

Ari ko urutota ngo niruhinge

Ngo niruteze imbere amatungo

Rurye rusagurire ifaranga

Ibyo rwasanga ari amananiza

Bikarurakaza rukararuka

Rukajya kwiba no gusabiriza

Mu kigo ushinzwe bikadogera

Dosiye wahasize zigacuyuka

Maze uruhumbu hamwe n’ivumbi

Bikaba umwenda uzitwikira

 

Mumpe iyindi mitima itanu

N’indi myijima cumi n’ine

Nkomeze nivugire urubyiruko

Nirwo dukesha umutekano

Fondateri iyo atampindura

Mba nariyemeje gahunda

Yo kurukikiza ku mihanda

Hagera amazi n’amashanyarazi

Maze imidugudu ibihumbi cumi

Imyaka icumi igashira nyirangije

Buri mwaka nywuha igihumbi

Ahubwo najye nzaba ndeba

Ukuntu u Rwanda rw’ejo hafi

Ruzahangana n’ibyemezo

Twahatiwe n’amahanga.

Munyamabanga mukuru wacu

Harya ngo nuko ari umuhango

Ubaye ku ngoma y’umukanda

Nitutarenzaho ka byeri

Kuri iyi minopfu twinovoye

Ntabwo tuza gukurukumbwa

Tugakemanga Bangaheza.

Tuzakomeza ubutaha

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article