Dukomeze "icyivugo cy'imfizi" cya Farasisiko Gasimba n°6
Ubushize twasize abashyitsi bashyashyanye mu Busitani butagatifu bariho bihereza Bangaheza ikimiramirane. Nibwo Nyirasafari akitse imirimo ashyika ku gatebe atera
akaririmbo ka Napo ashaka gukangurira kutabyara indahekana. Ubwo abaraho baramutwama ngo abazaniye amahamba abarangaza kandi umurimo bamushinze wo kubagaburira atarawurangiza... Reka twumve
Bizimungu, Nsekalije, Ntahobari, na Karenzi.
Bizimungu biramubabaza Nibwo ahagurutse ati my God! Murapfukirana umugore wacu Avuga ko ikibazo kidukomereye Ari amasambu agenda atuba Abantu bakabya kwiyongera Ariko umutungo utiyongera? Ngo burya amaso arya ntareba Ko mwishimira kurya neza Ariko mukanga kumva inama Zo kubasohoza ku cyo mushaka, Ni nde utazi ingano y'u Rwanda? Niturya, abacu inzara ikabica Niho tuzaba tunezerewe? Ndetse ejobundi muzakira Impunzi zadusabye kugaruka Njyewe ugenda izo mpugu zose Nkabona ibintu nkabona ibindi Nsanga yuko nitudatsinda Ubwiyongere bwirukanka Kuko abaturage buri mwaka Biyongeraho miliyoni Tuzagera aho dupfa nk'isazi Baririra ntibamwumva Amaze kuvuga ibyo Kazimiri Bizimungu akurura inkoko Ibogaboga imboga zo mu nda Ayishyira hafi Ngendahafi Bombi bakuranwa amagambo Bavuga buhoro ngo batabumva Nk'abanyarwandakazi bayaga Maze habanza Bizimungu - Yewe baratubwira ntitwibwire Twebwe turarya tukikura Duteganyiriza abana bacu Za rukururana n'ibikingi N'amazu twanze gutangaza Ngo abo tuyobora batwizere Nuko njyewe ntabyo ntunze Abo mubikinga nibabivumbura Karabaye njye ndababwiye Umenya hazaba amahindura Ahinda imbunda n'imiborogo Ndetse urubyaro duteganyiriza Ruzabyamburwe n'amategeko Ahuje n'ibyo bihe bizaza Kuko ubu umwanzi mbona rusange Nyuma y'inkotanyi ari Rusahuzi Uriya ukunda guhisha ihaho Iyo uhishe rero uba wikeka Bityo n'abandi bakagukeka Umenya bizaba vuba ahangaha Umunsi n'igihe bizi Mungu Jye ndakubwira ibyo mpora ndota N'ibyo numva bivugwa hanze Akebutse hirya inyama zinyuranamo Yegamira Ngendahafi Ati ariko ubanza turi inyanda Ba bahereza bari hehe? Ye bako, muze mwanure ya nkoko Mwaduteretse ndabona yumye Ariko muhanike indi musanga Isokeye imyaniko itunganye Twinovore Bangaheza *** |
Impaka zikomeje kurimbanya Na Nsekalije yiha ijambo Ati oya nimumpe iyo nkono nshoneho Inkoko n'ibyo byibo byanyu Jyewe ndumva nabihaze Inkono zikokorwe n'abagishonje *** Sinzi uwongeye gusaba ijambo Ati have mpekenye ngifite akanya Jye no gusangira ndabitinya Amashyaka twanze aranga akaza Agiye kunyubikira imbehe Yanga uwanze amacakubiri Watumye ndyamira miriyari Ndetse ndi hafi gukuba kabiri Abanjye bose nkabatetesha Naho abatindi bavuza induru Kugeza yuko babura umwuka Ibindi byose ni amashyengo Mumpe ku iyo Bangaheza Ubu aho ngejeje ndahumvise Jyewe Ntahobari Morisi Ahuuu, nuko nuko ye bako Reka nduhuke ntahe i Butare Njye kubaratira ibyo nashimye Mbega itungo ritunganye Mbega umwami w'inyama zose Kubura inganzo ngo nkuririmbe We gisimba gihimbaje Imibare nize yamariye iki? Kubona rwose mbura amagambo Ngo mpimbaze "Munopfu mwiza"! Singushimira mu iriro Ibyiza byawe umuntu yinikiza Kubyunamuka bikanga N'amafaranga y'uyu mwaka Twari twageneye amashuri Uwayaguramo impfizi nyinshi Zimeze nk'iyi Bangaheza Tukajya duhora tuzihemba *** Uwo muyobozi wa Kaminuza Niba arangije mumbwire Uwo ari Karenzi waka ijambo (Bati ni mwumve umushi ku kaboga!) Arivuga agenda asasira ingingo Asoza ibango nk'uwimyoza Ahamagara ba bagore bagabura Ati nimukomeze munyegereze Wenda byatuma nzana akabiri Ngakira abantu numva hanze Na Nyiribanga yabihamije Ngo nsebya Muvoma kuko ntabyibushye Kandi ingenera ibya mirenge Nkarutwa n'uhorera imbogeri Ni ntabyibuha ubu ndagatoye Bazandyoza Bangaheza
(Tuzakomeza ubutaha)
|
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article