Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Dukomeze "icyivugo cy'imfizi" cya Farasisiko Gasimba n°6

29 Juillet 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Ubushize twasize abashyitsi bashyashyanye mu Busitani butagatifu bariho bihereza Bangaheza ikimiramirane. Nibwo Nyirasafari akitse imirimo ashyika ku gatebe atera akaririmbo ka Napo ashaka gukangurira kutabyara indahekana. Ubwo abaraho baramutwama ngo abazaniye amahamba abarangaza kandi umurimo bamushinze wo kubagaburira atarawurangiza... Reka twumve Bizimungu, Nsekalije, Ntahobari, na Karenzi.

Bizimungu biramubabaza
Nibwo ahagurutse ati my God!
Murapfukirana umugore wacu
Avuga ko ikibazo kidukomereye
Ari amasambu agenda atuba
Abantu bakabya kwiyongera
Ariko umutungo utiyongera?
Ngo burya amaso arya ntareba
Ko mwishimira kurya neza
Ariko mukanga kumva inama
Zo kubasohoza ku cyo mushaka,
Ni nde utazi ingano y'u Rwanda?
Niturya, abacu inzara ikabica
Niho tuzaba tunezerewe?
Ndetse ejobundi muzakira
Impunzi zadusabye kugaruka
Njyewe ugenda izo mpugu zose
Nkabona ibintu nkabona ibindi
Nsanga yuko nitudatsinda
Ubwiyongere bwirukanka
Kuko abaturage buri mwaka
Biyongeraho miliyoni
Tuzagera aho dupfa nk'isazi
Baririra ntibamwumva
Amaze kuvuga ibyo Kazimiri
Bizimungu akurura inkoko
Ibogaboga imboga zo mu nda
Ayishyira hafi Ngendahafi
Bombi bakuranwa amagambo
Bavuga buhoro ngo batabumva
Nk'abanyarwandakazi bayaga
Maze habanza Bizimungu
- Yewe baratubwira ntitwibwire
Twebwe turarya tukikura
Duteganyiriza abana bacu
Za rukururana n'ibikingi
N'amazu twanze gutangaza
Ngo abo tuyobora batwizere
Nuko njyewe ntabyo ntunze
Abo mubikinga nibabivumbura
Karabaye njye ndababwiye
Umenya hazaba amahindura
Ahinda imbunda n'imiborogo
Ndetse urubyaro duteganyiriza
Ruzabyamburwe n'amategeko
Ahuje n'ibyo bihe bizaza
Kuko ubu umwanzi mbona rusange
Nyuma y'inkotanyi ari Rusahuzi
Uriya ukunda guhisha ihaho
Iyo uhishe rero uba wikeka
Bityo n'abandi bakagukeka
Umenya bizaba vuba ahangaha
Umunsi n'igihe bizi Mungu
Jye ndakubwira ibyo mpora ndota
N'ibyo numva bivugwa hanze
Akebutse hirya inyama zinyuranamo
Yegamira Ngendahafi
Ati ariko ubanza turi inyanda
Ba bahereza bari hehe?
Ye bako, muze mwanure ya nkoko
Mwaduteretse ndabona yumye
Ariko muhanike indi musanga
Isokeye imyaniko itunganye
Twinovore Bangaheza


***
Impaka zikomeje kurimbanya
Na Nsekalije yiha ijambo
Ati oya nimumpe iyo nkono nshoneho
Inkoko n'ibyo byibo byanyu
Jyewe ndumva nabihaze
Inkono zikokorwe n'abagishonje

***

Sinzi uwongeye gusaba ijambo
Ati have mpekenye ngifite akanya
Jye no gusangira ndabitinya
Amashyaka twanze aranga akaza
Agiye kunyubikira imbehe
Yanga uwanze amacakubiri
Watumye ndyamira miriyari
Ndetse ndi hafi gukuba kabiri
Abanjye bose nkabatetesha
Naho abatindi bavuza induru
Kugeza yuko babura umwuka
Ibindi byose ni amashyengo
Mumpe ku iyo Bangaheza


Ubu aho ngejeje ndahumvise
Jyewe Ntahobari Morisi
Ahuuu, nuko nuko ye bako
Reka nduhuke ntahe i Butare
Njye kubaratira ibyo nashimye
Mbega itungo ritunganye
Mbega umwami w'inyama zose
Kubura inganzo ngo nkuririmbe
We gisimba gihimbaje
Imibare nize yamariye iki?
Kubona rwose mbura amagambo
Ngo mpimbaze "Munopfu mwiza"!
Singushimira mu iriro
Ibyiza byawe umuntu yinikiza
Kubyunamuka bikanga
N'amafaranga y'uyu mwaka
Twari twageneye amashuri
Uwayaguramo impfizi nyinshi
Zimeze nk'iyi Bangaheza
Tukajya duhora tuzihemba

***

Uwo muyobozi wa Kaminuza
Niba arangije mumbwire
Uwo ari Karenzi waka ijambo
(Bati ni mwumve umushi ku kaboga!)
Arivuga agenda asasira ingingo
Asoza ibango nk'uwimyoza
Ahamagara ba bagore bagabura
Ati nimukomeze munyegereze
Wenda byatuma nzana akabiri
Ngakira abantu numva hanze
Na Nyiribanga yabihamije
Ngo nsebya Muvoma kuko ntabyibushye
Kandi ingenera ibya mirenge
Nkarutwa n'uhorera imbogeri
Ni ntabyibuha ubu ndagatoye
Bazandyoza Bangaheza

(Tuzakomeza ubutaha)


Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article