Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Dukomeze Bangaheza "Icyivugo cy'imfizi" (Farasisiko Gasimba) n°5

20 Juillet 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Mu Busitani butagatifu, twasize ubushize Bangaheza bayimereye nabi, ariko bamwe bakomeje kugira ivuzivuzi. Twari tugeze kuri Gasana Gemusi, icyanwa kijojoba isosi, ashaka ko Bangaheza bayimuharira, yiyama abashaka kumurigata. Reka nanjye ne kubatinza!

Nzabahimana ahita ahaguruka
Ati oya ahubwo si uko mbibona
Koko Gasana uretse kubeshya
Inzara washonje wiga ishuri
Si yo yakweretse ko basonza
Uretse kubyiyibagiza ari uko
Uguye mu nka no mu biryo?
Uhaze wese yumva yuko
Abantu bose nta wushonje.
Mureke mbanze mfate ku kaboga
Mbone gukomeza mfite akabaraga.
Aho bazikura arahegera
Ngo ajye gukoramo baramureba
Ariko we akeka ko batareba
Kuko yikinze intoki mu maso.
Aterura intongo ebyiri zibyibushye
Azizamuza amaboko yombi
Maze nk'uwikinira ikinamico
Cyangwa Padiri mu gitambo
Ati nimuhorane inyaamaa,
Arategereza abura umusubiza
Bari bihugiye ni mu gihe
Ahubwo akebuka ba bagabuzi
Ari ko abasekera akinjitse iminwa
Ariko ntibumvira ayo marenga
Abonye banze kumuzanira
Ariyumanganya ahita arakara
Avuga ahubwo yitotomba
Ati ariko namwe mwa bagore mwe
Murakerensa umuntu ukomeye
Ntabwo muzi ko ari jye ungenga
Ibigore byose by'ubucuruzi
- Bambe ni ibigo ndibeshye -
Hamwe muhahira mudahenzwe
Mukarya ibindi mugacuruza?
Ngaho mungeze ho imihore
Myiza nk'iyi nihitiyemo
Niba mwanze tuvangure
Mureke kwanga Bangaheza

***

Nyirabizeye ndakwizeye
Uwo ari Muzehe Sindikubwabo
Asigasiga intoki mu zindi:
Mugore utantabye mu nama
Dosiye zahuruje abahanga
Aho ntari ukomeze kuhambera
Ungezeho byose uko mubigabura
Mujye mubanguka ntarumanga
Nanjye nzajya nguha igipande
Cyo ku ngendo zo mu mahanga
Ngaho rero gira bwangu
Maze unyegereze ikibo hino
Mfate igipindi nkate igipande

Uriya wundi harya ngo ni nde
Nimunyibutse... yego, yego.
Niwe Mabyariro barabeshya
Agire anshyikirize urushyi rw'akaboko
Imboga yampaye ntizimpaza
Ampe n'imihore cumi n'icyenda
Antoranyirize ifonyagurika
Mu muco mwiza wo gusigariza
Isigara Cyubahiro ayitware
Niwe mutoya ndeba hafi
Ndabona aharaye Bangaheza
Niko musaza Ntashamaje
Uwo ari Dannyeri umucyocyora
Aho ntiwagabiwe i Nyamabuye,
Ukiyongereraho Nyamirundi?
Ko mbona baguhaye amagufa
Wayahariye abasore bazi
Akamaro k'imirya n'imisokoro
Weho ukisabira ibyo mu nda
Nabyo ukabaka ku byatemye
Iriya myijima bakumarana
Wababwiye bakakuzigama
Ko mbona benshi ariyo bashima?
- Tuza Mbangura wimbeshya
Umwana w'ejo undushije ubwenge
Kandi undeba imvi z'uruyenzi?
Ikigufa ntuzi akamaro kacyo?
Ni umuti wa rubagimpande
Ndeka nkigugune buhoro buhoro
Wikomereze iryo pfupfu ryawe
Bakubeshye ngo ni umunopfu.
Naho iki kigufa ndakinginga
Ngikore hirya ngikore hino
Amayere yawe nayavumbuye
Aho nkigereza ndagusigariza
Nkurusha kumenya Bangaheza

***

Nyirasafari akitse imirimo
Ashyika ku gatebe ngo amire akuka
Niko guterura agira ati jyewe,
Ndi Generali ntanga imyanya,
N'iryo ringanizaturere
Cyangwa amoko n'inkomoko
Naba ndiretse nkitegereza
Abubahiriza amahameremezo
Mpora ndirimba mutayumva.
Ariko ubu rwose icyo dupfa ni iki?
Ngaho mwumve utu turirimbo
Muturirimbe n'amashyi menshi
Ndetse abashaka mushayaye
Abanyakinimba mukinihirize.
Ngaho mwisakuza mwumve:
"Ubukire si ubukonde
Twirinde indahekana
Twirinde kurenza bane
U Rwanda rwacu rurakennye
Kandi..."
Bose bahita bamuhagarika
Baseka cyane batangara:
Bati ba ucecetse wa mugore we!
Bagutegetse kutugaburira
Uretse guharanira ko duhaga
Uzanye amahamba aturangaza?
Iyo Napo yawe ntituyirwanya
Ariko reka kuvangavanga imanza
Ubanze urangize ibya none.
Ko umaze imyaka icumi utubwiriza
Ibyo tutafashe wabiretse?
Baramukwena we arabasekera
Ahubwo akomeza kubagaburira
Ikimiramirane Bangaheza

(Tuzakomeza ubutaha)






Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article