Dukomeze Bangaheza "Icyivugo cy'imfizi" (Farasisiko Gasimba) n°5
Mu Busitani butagatifu, twasize ubushize Bangaheza bayimereye nabi, ariko bamwe bakomeje kugira ivuzivuzi. Twari tugeze kuri Gasana Gemusi, icyanwa kijojoba isosi,
ashaka ko Bangaheza bayimuharira, yiyama abashaka kumurigata. Reka nanjye ne kubatinza!
Nzabahimana ahita ahaguruka Ati oya ahubwo si uko mbibona Koko Gasana uretse kubeshya Inzara washonje wiga ishuri Si yo yakweretse ko basonza Uretse kubyiyibagiza ari uko Uguye mu nka no mu biryo? Uhaze wese yumva yuko Abantu bose nta wushonje. Mureke mbanze mfate ku kaboga Mbone gukomeza mfite akabaraga. Aho bazikura arahegera Ngo ajye gukoramo baramureba Ariko we akeka ko batareba Kuko yikinze intoki mu maso. Aterura intongo ebyiri zibyibushye Azizamuza amaboko yombi Maze nk'uwikinira ikinamico Cyangwa Padiri mu gitambo Ati nimuhorane inyaamaa, Arategereza abura umusubiza Bari bihugiye ni mu gihe Ahubwo akebuka ba bagabuzi Ari ko abasekera akinjitse iminwa Ariko ntibumvira ayo marenga Abonye banze kumuzanira Ariyumanganya ahita arakara Avuga ahubwo yitotomba Ati ariko namwe mwa bagore mwe Murakerensa umuntu ukomeye Ntabwo muzi ko ari jye ungenga Ibigore byose by'ubucuruzi - Bambe ni ibigo ndibeshye - Hamwe muhahira mudahenzwe Mukarya ibindi mugacuruza? Ngaho mungeze ho imihore Myiza nk'iyi nihitiyemo Niba mwanze tuvangure Mureke kwanga Bangaheza *** Nyirabizeye ndakwizeye Uwo ari Muzehe Sindikubwabo Asigasiga intoki mu zindi: Mugore utantabye mu nama Dosiye zahuruje abahanga Aho ntari ukomeze kuhambera Ungezeho byose uko mubigabura Mujye mubanguka ntarumanga Nanjye nzajya nguha igipande Cyo ku ngendo zo mu mahanga Ngaho rero gira bwangu Maze unyegereze ikibo hino Mfate igipindi nkate igipande Uriya wundi harya ngo ni nde Nimunyibutse... yego, yego. Niwe Mabyariro barabeshya Agire anshyikirize urushyi rw'akaboko Imboga yampaye ntizimpaza Ampe n'imihore cumi n'icyenda Antoranyirize ifonyagurika Mu muco mwiza wo gusigariza Isigara Cyubahiro ayitware Niwe mutoya ndeba hafi Ndabona aharaye Bangaheza |
Niko musaza Ntashamaje Uwo ari Dannyeri umucyocyora Aho ntiwagabiwe i Nyamabuye, Ukiyongereraho Nyamirundi? Ko mbona baguhaye amagufa Wayahariye abasore bazi Akamaro k'imirya n'imisokoro Weho ukisabira ibyo mu nda Nabyo ukabaka ku byatemye Iriya myijima bakumarana Wababwiye bakakuzigama Ko mbona benshi ariyo bashima? - Tuza Mbangura wimbeshya Umwana w'ejo undushije ubwenge Kandi undeba imvi z'uruyenzi? Ikigufa ntuzi akamaro kacyo? Ni umuti wa rubagimpande Ndeka nkigugune buhoro buhoro Wikomereze iryo pfupfu ryawe Bakubeshye ngo ni umunopfu. Naho iki kigufa ndakinginga Ngikore hirya ngikore hino Amayere yawe nayavumbuye Aho nkigereza ndagusigariza Nkurusha kumenya Bangaheza *** Nyirasafari akitse imirimo Ashyika ku gatebe ngo amire akuka Niko guterura agira ati jyewe, Ndi Generali ntanga imyanya, N'iryo ringanizaturere Cyangwa amoko n'inkomoko Naba ndiretse nkitegereza Abubahiriza amahameremezo Mpora ndirimba mutayumva. Ariko ubu rwose icyo dupfa ni iki? Ngaho mwumve utu turirimbo Muturirimbe n'amashyi menshi Ndetse abashaka mushayaye Abanyakinimba mukinihirize. Ngaho mwisakuza mwumve: "Ubukire si ubukonde Twirinde indahekana Twirinde kurenza bane U Rwanda rwacu rurakennye Kandi..." Bose bahita bamuhagarika Baseka cyane batangara: Bati ba ucecetse wa mugore we! Bagutegetse kutugaburira Uretse guharanira ko duhaga Uzanye amahamba aturangaza? Iyo Napo yawe ntituyirwanya Ariko reka kuvangavanga imanza Ubanze urangize ibya none. Ko umaze imyaka icumi utubwiriza Ibyo tutafashe wabiretse? Baramukwena we arabasekera Ahubwo akomeza kubagaburira Ikimiramirane Bangaheza
(Tuzakomeza ubutaha) |
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article