Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Ducumbukure "Icyivugo cy'imfizi" cya Farasisisko Saveri Gasimba n°3

5 Juillet 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Ubushize twasize Bangaheza bayitetse ihumuye, Fondateri asabye abaje ko mbere yo kujya ku meza, bagomba kwiga ikibazo cy'ingorabahizi cy'imbonezamirire. Ariko Bangaheza uko yagatetswe yanze yahumuye, abatashoboye kugera mu Busitani butagatifu batuma izuru kuri ibyo byiza, n'ufite umugati akawuhatunga akawurya uhumura uko abishaka! Mu Busitani butagatifu baricaye!

Bamaze kwicara no gutuza
Muvoma bose abasaba ijambo
Agiye gukora ku kimenyetso
Ahubwo yomekanya ibiganza
Akora animasiyo imwe ya kera
Ngo iyavuguruwe ntirakenekwa
Kandi yangaga no kubarushya
Ipfa ryabishe n'ibiryo bije
Imirimo yose barayisubika
Bategereza Bangaheza
Ubwo Habimana akomeza agira ati
Umwuka uteye ipfa murawumva
Uko womboka uva mu gikoni
Mujye hariya mu busitani
Inyama yanyu yateguwe
- Imyanya bambe ni ugucikwa -
Abagore mwinyabye mu gikoni
Mujye kureba ko byahiye
Mubitiyure guta umwuka
Ariko mubizane bigishyushye
Akaboga n'ubugari n'urusosi
Mbone gutangiza ku mugaragaro
Imivugururire y'imirire
Abagabo bose barategereza
Barasakabaka bamara akanya
Ari ko basanga imyanya yabo
Bamaze kwicara baratuza
Amaso bayahamya mu gikoni
Biteguye nka nyezamu
Igikomye cyose bakikanga
Bamwe bakenda no guhaguruka
Ngo rya tungo ritabacika
Ikimiramirane Bangaheza

***

Abagore bagaburaga bose
Bari banze gutatana
Ahubwo bari kuri gahunda
Nyirasafari ari ku isonga
Usanga byose bimeze neza
Inyama zinyarukana urusosi
Narwo ruherekeje rukacarara
Hakoreshwaga ibikoresho
Biva ku myuga y'Abanyarwanda
Imbehe ibyibo kimwe n'inkoko
Indosho n'ibindi ntazi amazina
Abahete bari babukereye
Ariko amerwe yabarenze
Bityo uko bahaga ayo makombe
Ni nako barobagamo iryoshye
Ndetse birakaza abategereje
Bigeze hafi y'uwo ntavuze
Ati murakabije ndakaba Myambi
Akubita inkokora inkoko zabo
Byose byisuka mu gisambu
Ndetse ntiyaruha abasaba imbabazi
Ba bagabuzi bagwa mu kantu
Bajya guca bugufi ngo bayore
Abo bagaburira barabatesha
Bati mubireke turabagoboka
Ubu isi yahindutse urusahane
Ni no mu byatsi ntacyo byishe
N'iyo byatebera mu cyondo
Umwanda twese ni wo turwanya
Nk'uko Perezida yabitegetse
Naho se ubundi bagore beza
Ntimukavunike tubari hafi
Muvoma yanze kubavunisha
Igihe ibahurije mu runama
Umutima utuje wa Muvoma

***

Uwo nzavumba amamye akajisho
Ku iyo myaka aho idendeje
Aramwenyura amira amacandwe
Arasinziriza arasingira
Akeka y'uko batamuruzi
Akamata umunopfu unga igitosho
Awumira iryinyo ritawubonye
Umuhogo ufoye akanura amaso
Avuze ijwi ryanga kugera hanze
Ashaka utuzi two kumirisha
Hashira umwanya amira amiraza
Amazi araza aramubohora
Bigeze mu nda bivuza induru
Nka cya cyivugo cy'imfizi
Agira ikimwaro aramwenyura
Ati ni impundu zivuze mu nda
Zimwe zizahaza abanyamwanda
Izo nziheruka nkiri umwana
N'iyashaka kunyigomba
Nayiteza Bangaheza
(Tuzakomeza ubutaha)
Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article