Ducumbukure "Icyivugo cy'imfizi" cya Farasisisko Saveri Gasimba n°3
Ubushize twasize Bangaheza bayitetse ihumuye, Fondateri asabye abaje ko mbere yo kujya ku meza, bagomba kwiga ikibazo cy'ingorabahizi cy'imbonezamirire. Ariko
Bangaheza uko yagatetswe yanze yahumuye, abatashoboye kugera mu Busitani butagatifu batuma izuru kuri ibyo byiza, n'ufite umugati akawuhatunga akawurya uhumura uko abishaka! Mu Busitani
butagatifu baricaye!
Bamaze kwicara no gutuza Muvoma bose abasaba ijambo Agiye gukora ku kimenyetso Ahubwo yomekanya ibiganza Akora animasiyo imwe ya kera Ngo iyavuguruwe ntirakenekwa Kandi yangaga no kubarushya Ipfa ryabishe n'ibiryo bije Imirimo yose barayisubika Bategereza Bangaheza Ubwo Habimana akomeza agira ati Umwuka uteye ipfa murawumva Uko womboka uva mu gikoni Mujye hariya mu busitani Inyama yanyu yateguwe - Imyanya bambe ni ugucikwa - Abagore mwinyabye mu gikoni Mujye kureba ko byahiye Mubitiyure guta umwuka Ariko mubizane bigishyushye Akaboga n'ubugari n'urusosi Mbone gutangiza ku mugaragaro Imivugururire y'imirire Abagabo bose barategereza Barasakabaka bamara akanya Ari ko basanga imyanya yabo Bamaze kwicara baratuza Amaso bayahamya mu gikoni Biteguye nka nyezamu Igikomye cyose bakikanga Bamwe bakenda no guhaguruka Ngo rya tungo ritabacika Ikimiramirane Bangaheza *** Abagore bagaburaga bose Bari banze gutatana Ahubwo bari kuri gahunda Nyirasafari ari ku isonga Usanga byose bimeze neza Inyama zinyarukana urusosi Narwo ruherekeje rukacarara Hakoreshwaga ibikoresho Biva ku myuga y'Abanyarwanda Imbehe ibyibo kimwe n'inkoko Indosho n'ibindi ntazi amazina |
Abahete bari babukereye Ariko amerwe yabarenze Bityo uko bahaga ayo makombe Ni nako barobagamo iryoshye Ndetse birakaza abategereje Bigeze hafi y'uwo ntavuze Ati murakabije ndakaba Myambi Akubita inkokora inkoko zabo Byose byisuka mu gisambu Ndetse ntiyaruha abasaba imbabazi Ba bagabuzi bagwa mu kantu Bajya guca bugufi ngo bayore Abo bagaburira barabatesha Bati mubireke turabagoboka Ubu isi yahindutse urusahane Ni no mu byatsi ntacyo byishe N'iyo byatebera mu cyondo Umwanda twese ni wo turwanya Nk'uko Perezida yabitegetse Naho se ubundi bagore beza Ntimukavunike tubari hafi Muvoma yanze kubavunisha Igihe ibahurije mu runama Umutima utuje wa Muvoma *** Uwo nzavumba amamye akajisho Ku iyo myaka aho idendeje Aramwenyura amira amacandwe Arasinziriza arasingira Akeka y'uko batamuruzi Akamata umunopfu unga igitosho Awumira iryinyo ritawubonye Umuhogo ufoye akanura amaso Avuze ijwi ryanga kugera hanze Ashaka utuzi two kumirisha Hashira umwanya amira amiraza Amazi araza aramubohora Bigeze mu nda bivuza induru Nka cya cyivugo cy'imfizi Agira ikimwaro aramwenyura Ati ni impundu zivuze mu nda Zimwe zizahaza abanyamwanda Izo nziheruka nkiri umwana N'iyashaka kunyigomba Nayiteza Bangaheza
(Tuzakomeza ubutaha)
|
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article