Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Aho ikinyarwanda ntikigiye gucika?

6 Juin 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Ikinyarwanda


Servilien Sebasoni, Imvaho nshya n°1892 (04-07 Kanama)



Ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye gutozwa abana bakiri bato(Foto:Imvaho Nshya)

Ku itariki ya 21 Gashyantare, hari umunsi UNESCO yashyizeho wo kwibuka mu mahanga yose, akamaro n’agaciro k’ururimi rw’Ababyeyi n’Abakurambere  (mother tongue, langue maternelle). UNESCO ikaba ari ishami rya ONU ryita ku burere, ubuhanga n’umuco. Ibi bikaba biterwa n’uko ururimi rugira akamaro kanini nk’uko tugiye kubibona.Kera mu Bugereki habaye umugabo, abyara umwana amwita Epimete (ubanza kuvuga akabona gutekereza). Zeus, Imana  y’Abagereki, ashinga Epimete guha ibikoresho byose bya ngombwa inyamaswa n’umuntu yari amaze kurema. Epimete ageze ku muntu asanga byashize. Zeus ati muhe ururimi ahasigaye azirwaneho

Ikindi kandi, ururimi  ni ikintu gifite akamaro kanini mu mibereho, mu mibanire no mu majyambere y’abantu. Ibyo umuntu yagezeho byose abikesha ururimi rutuma ashobora kuvugana n’abandi no kujya inama. Ururimi kandi ni umugozi w’ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo tutagira ururimi rumwe biba byaratugoye kwumvikana twongeye guhurira twese mu Rwanda.Ururimi ni nk’ikindi gihugu tubamo, igihugu kiri mu mutima wacu, tujyana aho tugiye hose, twiganirizamo iyo turi twenyine. Naho twaba ikantarange, iyo dutekereje mu mutima wacu, dutekereza mu rurimi rwacu, tukumva turi kumwe n’abo turusangiye (une patrie intérieure)

Kugira ururimi rumwe bihira bake muri Afrika yo munsi ya Sahara. I Dakar (Senegal) mu kwezi k‘Ukwakira 2004, hahuriye « Abacurabwenge » b’Afrika ikintu cy’ingenzi kibababaje ni uko Afrika idafite ururimi rumwe. Abanyarwanda bo basa na wawundi wambaye ikirezi ntamenye ko cyera. Uko abandi bababazwa no kutagira ururimi rumwe rubahuza, niko Abanyarwanda basa n’abarambiwe ururimi rwabo.  Basigaye bahura, bamwe bakavuga icyongereza, abandi bakavuga igifaransa, umuzungu akabajya hagati akabasemurira. Kandi bose bazi ikinyarwanda!

 

Uko Ikinyarwanda kimeze ubu n’aho bituruka


Iyo ufunguye radiyo, usanga Abongereza  n’Abanyamerika (BBC, VOA) bavuga Icyongereza, Abafaransa (RFI) bavuga Igifaransa, Abadage (DW) bavuga Ikidage, Abarundi (BBC, VOA) bavuga Ikirundi, naho Abanyarwanda usanga bavuga nabi ikivange cy’izo ndimi zose. Kuvuga nabi ururimi rutari urwawe ariko ukwumvikana  birihanganirwa. Ariko kuvuga nabi ururimi rwawe biragayitse. Mu Rwanda hemewe Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko hari Abanyarwanda benshi bavuga nabi izo ndimi uko ari eshatu.  Hari n’abandi benshi bazivanga bigatera urujijo. Kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi bituruka henshi, hari ubuhunzi, ubuyoboke, agahararo, ubumenyi buke n’ibindi.

 

 Ubuhunzi


Ikinyarwanda cyakolonijwe n’indimi nyinshi zo mu buhungiro cyane cyane Ikirundi.  Gutinda i Burundi byatumye Ikirundi  gicengera mu Kinyarwanda,  imwe mu mpamvu ni uko Ikirundi gisa n’Ikinyarwanda, kubyitiranya bikoroha.
Hariho ingero nyinshi. Benshi muri twe bibagiwe ibyo bita insimbura-zina (pronoms) mu Kinyarwanda bazisimbuza iz‘Ikirundi. Basigaye bavuga ngo « Ni we yabivuze », « ni jye Nabikoze » aho kuvuga kuvuga « ni we wabikoze », « ni jye wabikoze ». N’ibindi nk’ibyo. . Aha rero ukubitaraho na za  radiyo VOA (Ijwi ry’Amerika) na BBC (Bibisi), zazanywe n’Abazungu batazi Ikinyarwanda, ntibamenye Ikirundi, ariko bakiha uburenganzira bwo kugira bati "Ikinyarwanda n’ikirundi ni ururimi rumwe“, kandi atari  byo.


Umunyamakuru w’umurundi iyo avuze ko « Perezida Kagame yibukije abakenyezi (abagore) uruhara (uruhare) rwabo mu buyobozi », Umunyarwanda ubyumvise arikanga,  agasetswa n’urwo « ruhara » rw’abagore. Nigeze kujya gusura umurwayi i Burundi, barambwira bati « yarijajaye » (yarapfuye mu Kirundi), ndishima kuko mu Kinyarwanda « kwijajara » ari ukoroherwa. Ingero ni nyinshi, zerekana ko ibyo Umurundi avuga, Umunyarwanda ashobora kubyumva ukundi cyangwa ntabyumve na busa.  

Byongeye kandi, muri BBC na VOA, Ikinyarwanda cyaganjwe n’Ikirundi. Hari bake mu banyamakuru b’izo radiyo bagihanyanyaza bakavuga ikinyarwanda; muri BBC ho bareruye, Abanyarwanda hafi ya bose bivugira Ikirundi, baba ababa i Londres n‘ababa mu Rwanda. Abanyarwanda bo muri ayo maradiyo bigana Abarundi bo ntibakunde kwigana Abanyarwanda.

 

Imivugire ya Kirundi mu kinyarwanda iyobya Umunyarwanda. « Umugore w’iwanjye » si « umugore wanjye», ashobora kuba ari umushyitsi cyangwa umukozi mu rugo;  kubitiranya byatera ibibazo. Iyo « ugira ngo » (mu Kinyarwanda), ntuba « wibaza » (nko mu Kirundi). Kubyitiranya bishobora kujijisha. Iyo ubajije umuntu icyo atekereza, akakubwira ati « ndibaza », ugira uti reka mbe ntegereje, namara kwibaza aransubiza.

« Gusezera ku muntu » byabaye « gusezera umuntu», nk’usezera amasunzu (anonosora imyogoshere) cyangwa usezera ingabo (uzijya inyuma kugira ngo umwanzi atazitungura). Ariko hari Abanyarwanda bavuye i Burundi batavugaga Ikinyarwanda na busa, ubu bakaba basigaye bavuga Ikinyarwanda nta mvange. Byose biterwa n’umwete

Hari n’ibindi ngo twaba twarakuye i Buganda. Ubu ntawe ukigira icyo avuga, akivugaho. Nta n’ukigira icyo atekereza agitekerezaho. Iyo “ho” yakwiriye mu Kinyarwanda nk’urwiri mu murima. Ikinyarwanda ntikigihumeka(ho). Iyo “ho” yamenesheje “ho” zari zisanzwe (kubaho) kandi ntifite akamaro. .

 

 Ubuyoboke


Ku ngoma ya Habyarimana, umunyanduga yavugaga Ikinyarwanda induru ikavuga ngo « wumvishe uko aga machinya g’aganyanduga gavuga ? »  Ngo kwee ! None byaramenyereye. « Ndimo ndavuga » yakuye « ndavuga », « ndi gukora » yakuye « ndakora », « nanyweye » yakuye « nanyoye », « numvishe » yakuye « numvise ».  Saverio Nayigiziki, umwanditsi w’Umunyarwanda, yagize ati « Abanyarwanda bayoboka nka byera » (bière). Undi yise ubwo buyoboke "irivuz’umwami".

 

Agahararo  na ko kica ururimi  

                                                                                                
Hari abagira ngo kuminjira Icyongereza n’Igifaransa mu mvugo bibahesha agaciro n’icyubahiro. Amashuri y’Abazungu  yambuye abana ababyeyi, abatesha umuco,  abatesha ururimi, atesha Abanyarwanda n’ubundi bumenyi abakurambere bari baragezeho. Ibyo byose byatumye muri iki gihe abasigaye bavuga Ikinyarwanda kizima ari  abo twita “abanyacyaro” dushyize muri iryo jambo (ry’ikirundi ngira ngo) agasuzuguro katagira ishingiro .

                                                                                                             
  
 Ikindi cyonona ururimi ni ubumenyi buke    

                                                                         

Kutamenya amategeko agenga indimi ni byo bitera kuvuga « ubumuntu ». Iyo uvuze « ubumuntu » wabuzwa n’iki kuvuga « ubumugabo, ubumugore » n’ibindi ? « Umutima wa kimuntu » wo ni  ikosa riteye ubwoba.  Ibyo biterwa no kutamenya imyanya y’amagambo (classses et classificateurs) mu ndimi « bantu ».                                              

Kutamenya cyangwa  kwibagirwa ko ijambo rimwe  rishobora kuvuga byinshi (acceptions)  bitewe n’aho riri, n’ibirikikije (contexte), bituma dushaka guhimba amagambo atari ngombwa; urugero ni ijambo « ubuntu » rikuru kandi dusanga mu ndimi bantu zose.   Kutamenya ko "ubuntu“ ari bwo buranga "umuntu“ ni byo byazanye cya cyaduka giteye ubwoba  cyitwa  "ubumuntu“ gifitanye isano na "kimuntu“.

Ubuntu (humanité) ni bwo buranga umuntu; ubuntu (gratuité, générosité) bukaranga utanga atitangiriye itama, ariko ntibibe « ubuntu » butiza n’urugi. Ubuntu kandi ni ubwitange butiziganya. Hambere mu ntambara  Inkotanyi zaririmbaga "Gira ubuntu nyakugira ubuntu“.

Abakurambere bacu bari abahanga mu bumenyi bw’ururimi. Bafashe "ntu“ dusangiye n’Abanyafurika benshi, bahimba andi magambo ageze kuri atanu (umuntu, ikintu, ahantu, ukuntu, ubuntu, ndetse n’urunturuntu), bakavuga ibyo bashatse byose bigira isano na "ntu“. Ibyo ni ubuhanga bita "kuziganya“ (principe d’économie) mu bumenyi bwose, kudakoresha ibidakenewe, ibitari ngombwa, ugahitamo bike bihagije (washaka umurwi w’inyama ntugure ikimasa cyose, umugani wa Mbonabaryi). Ukagira uti « tuzavuga iki » aho kugira uti « tuzavuga kuri iki ». Kutamenya kuziganya amagambo ni byo bizana  za « barimo barakora », « barigukora » kandi « barakora » ihagije.

 

Ubu ni bake  mu Banyarwanda bacyibuka cyangwa bazi ko utugambo « te » na « tyo » dusobanura uburyo, dukurikira ijambo ritubanjirije. « Twabigenza dute, mwabigenza mute; twabigenza dutya, mwabigenza mutyo ». « Gute » na « gutyo », byasimbuye ibyo byose, ni amakosa mu Kinyarwanda kiboneye. 

Hari  ibindi biterwa no kutamenya icyo ijambo rivuga. « Gucyura » impunzi si kimwe no « gutahura » impunzi. Gucyura umugore si ukumutahura. Abashumba bacyura inka ntibazitahura; n’ubwo inka zo zitaha. Mu kinyarwanda batahura icyabuze, icyihishe. Aba FDLR u Rwanda rwabatahuye kera; ariko kubacyura bose biracyagoye. Muri BBC ho « gucyura » ntibizwi, bivugira « gutahura » impunzi!

Ntawakwiyibagiza na none ko hariho amakosa aryohera amatwi tukayihorera. « Rwanda nziza » (=  rwiza), « iwabo wa twese » (=  iwacu) n’ibindi nk’ibyo. Hari n’amakosa ahinduka akamenyero, bakayihorera. Indimi zigira ubwigenge busanzuye,  ikibi ni ukubukabya cyangwa kubukoresha nabi. Nka wa mukobwa w’umupfu babwira bati « icara neza » agatambikiza. Ubutaha tuzavuga ingaruka zo kutita ku Kinyarwanda n’uko twabigenza.

 

 

( Biracyaza)

Serviliani M. Sebasoni
Umusomyi w’Imvaho Nshya
Kigali

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article