Itegeko rigenga imyandikire y'ikinyarwanda
Amabwiriza ya Minisitiri n°13.02/03.2/003 yo ku wa 2 Nyakanga 1985 yerekeye Inyandiko yemewe y’ikinyarwanda.
Ibirimo :
Umutwe wa I : Imyandikire y’inyajwi
Umutwe wa II : Imyandikire y’ingombajwi
Umutwe wa IV : Amagambo y’inyunge
Umutwe wa V : Ingingo zihariye
Umutwe wa VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru
Umutwe wa VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku
Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye
Amaze kubona itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4 ;
Yongeye kubona amabwiriza ya Minisitiri n°05/03/492 yo ku wa 6 Gashyantare 1974 yerekeye ihuza ry’imyandikire y’ikinyarwanda ;
Amaze kumva Inama yo mu rwego rw’Igihugu yerekeye imyandikire yemewe y’ikinyarwanda yashyizweho n’ibaruwa ye n°09.02/02.4/3092 yo ku wa 3 Kanama 1983 igateranira i Nyakinama kuva ku wa 8 kugeza ku wa 13 Kanama 1983 ;
Atanze amabwiriza akurikira :
Umutwe wa I : Imyandikire y’inyajwi
Ingingo ya 1 : Ikinyarwanda gifite inyajwi eshanu zandikishwa izi nyuguti : a, e, i, o, u.
Ingingo ya 2 : Gukurikiranya inyajwi birabujijwe keretse mu nyandiko y’ijambo (i) « saa » rivuga igihe no mu ijambo « yee » kimwe no mu magambo y’amarangamutima (yoooo !) no mu myandikire ya gihanga.
Umutwe wa II : Imyandikire y’ingombajwi
Ingingo ya 3 : Ingombajwi z’ikinyarwanda zandikishwa izi nyuguti : b, c, d, f, g, h, j, k, l, m, n, p, r, s, t, v, w, y, z
Ingingo ya 4 : Inyuguti « l » izakoreshwa gusa mu iyandika ry’amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza kimwe no mu magambo y’amatirano atarinjira mu kinyarwanda.
Ingero : Kamali, Kigali, Angola, telefoni
Ingingo ya 5 : Mu kwandika ingombajwi, birabujijwe gukurikiranya inyuguti zisa, keretse inyuguti ya « n » mu gihekane « nny ».
Urugero : umukinnyi
Ingingo ya 6 : Inyuguti zandika ibihekane byemewe mu kinyarwanda zikubiye muri iyi mbonerahamwe. Ibitarimo birabujijwe, usibye « bg » mu ijambo « Kabgayi ».
1. |
- |
bw |
by |
byw |
mb |
mbw |
mby |
mbyw |
2. |
- |
cw |
cy |
- |
nc |
ncw |
ncy |
- |
3. |
- |
dw |
- |
- |
nd |
ndw |
ndy |
- |
4. |
- |
fw |
- |
- |
mf |
mfw |
- |
- |
5. |
- |
gw |
- |
- |
ng |
ngw |
- |
- |
6. |
- |
hw |
- |
- |
- |
- |
- |
- |
7. |
- |
jw |
jy |
- |
nj |
njw |
njy |
- |
8. |
- |
kw |
- |
- |
nk |
nkw |
- |
- |
9. |
- |
- |
ly |
- |
- |
- |
- |
- |
10. |
- |
mw |
my |
myw |
- |
- |
- |
- |
11. |
- |
nw |
ny |
nyw |
- |
- |
nny |
- |
12. |
- |
pw |
py |
- |
mp |
mpw |
mpy |
- |
13. |
pf |
pfw |
pfy |
- |
- |
- |
- |
- |
14. |
- |
rw |
ry |
- |
- |
- |
- |
- |
15. |
- |
sw |
sy |
- |
ns |
nsw |
nsy |
- |
16. |
sh |
shw |
shy |
shyw |
nsh |
nshw |
nshy |
nshyw |
17. |
- |
tw |
ty |
- |
nt |
ntw |
nty |
- |
18. |
ts |
tsw |
- |
- |
- |
- |
- |
- |
19. |
- |
vw |
vy |
- |
mv |
mvw |
mvy |
mvyw |
20. |
- |
zw |
- |
- |
nz |
nzw |
- |
- |
Ingero
bw : ubwato |
mpy: impyisi |
nshyw: |
nny: umukinnyi |
by : ibyatsi |
pf: gupfa |
ng: ingoma |
pw : gucapwa |
byw : kuyobywa |
pfw: gukapfakapfwa |
ngw : ingwate |
py: gupyoka |
mbyw : kurembywa |
pfy : nakapfakapfye |
hw : amahwa |
ts: umutsi |
cw: kwicwa |
rw : urwara |
jw: ijwi |
tsw: kotswa |
cy: icyaha |
ry: iryinyo |
jy: urujyo |
vw: guhovwa |
nc: incarwatsi |
sw: umuswa |
nj: injishi |
vy: zahovye (inzuki) |
ncw : ncweze |
sy: gusya |
njw: injwiri |
mv: imvura |
ncy : incyamuro |
ns: insina |
njy: injyana, injyo |
mvw: kumvwa |
dw: kudodwa |
nsw: konswa |
kw: ubukwe |
mvy: yahomvomvye |
nd: inda |
nsy: insyo |
nk: inka |
mvyw: urahomvomvywa (n’iki)? |
ndw: indwara |
sh: ishami |
nkw: inkwano |
zw: guhazwa |
fw: igufwa |
shw: igishwi |
ly: Kalyabwite |
nzw: kuganzwa |
mf: imfizi |
shyw: umwishywa |
mw: umwana |
tw: gutwara |
mfw: imfwati (=isuka) |
nsh : inshishi |
nw : umunwa |
ty: ityazo |
gw: kugwa |
nshw : yanshwanyaguje |
ny: inyama |
nt: intara |
mp: imparage |
nshy: inshyushyu |
nyw: kunywa |
ntw: intwaro |
mpw: impwempwe |
|
|
nty: intyoza |
Ingingo ya 7 : Birabujijwe kwandika ibihekane kw, hw, gw, bikurikiwe n’inyajwi « o » cyangwa « u » .
Ingero: Kwanga koga ni bibi
Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi
Ingingo ya 8: Inyajwi zisoza ibyungo « na », « nka » kimwe n’izisoza ibigenera n’ijambo « nyiri » zirakatwa iyo zikurikiwe n’amagambo atangiwe n’inyajwi.
Ingero : - Wakomerekejwe n’iki ?
Nta cyibyara nk’intare n’ingwe
Nyir’ubwenge aruta nyir’uburyo
Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera
Ingingo ya 9: Inshinga « ni » na « si » kimwe n’izindi nshinga zose z’indangahantu « ku » na « mu » ntizikatwa.
Ingero : - Amasunzu si amasaka
Abagabo ni imyugarizo
Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri
Umutwe wa IV : Amagambo y’inyunge
Ingingo ya 10 : Amagambo y’inyunge yandikwa umujyo umwe. Icyakora mu bisingizo no mu migani, amazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije uburebure yandikwa atandukanijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
Ingero : - Umwihanduzacumu
Rugwizangoga
Ubwo « inshyikanya ku mubili ya Rugema ahica » aba arahashinze
Umutwe wa V : Ingingo zihariye
Ingingo ya 11: Ibyungo « na », « nka » bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga ba nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3 (mu nteko)
Ingero: - Ndumva nawe umeze nkanjye
Ndabona natwe tumeze nkamwe
Ariko
Ndumva na we ameze nka bo
Ndabona na ko kameze nka bwo
Ingingo ya 12: Iyo ikigenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe
Ingero : - Umwana wanjye
Umurima wanjye
Umuheto wawe
Amafaranga yabo
Ingingo ya 13 : Impakanyi « nta » yandikwa itandukanye n’ikinyazina ngenga n’insano ngira biyikurikiye. Iyo indanganteko n’insano ngira ari inyajwi « i » cyangwa inyajwi « u », indomo ihinduka inyerera « y » cyangwa « w ».
Ingero : - Nta we mbona
Nta cyo ndwaye
Iwacu nta wurwaye
Ya nka nta yagarutse
Muri iri shuri nta batsinzwe
Ingingo ya 14 : Ibinyazina ndangahantu « ho », « yo », « mo », « mwo » n’akajambo ko bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo nshinga ari « ni » cyangwa « si »
Ingero: Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka
Si ho ngiye. Rya riba yarivuyemo. Kuki yamwihomyeho? Ni mo (mwo)
Ingingo ya 15 : Imvugo « kugira ngo » kimwe n’ibinyazina biremetse nka « wa wundi » na « aho ngaho » byandikwa mu magambo abiri.
Urugero: Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho
Ingingo ya 16 : Aya magambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: « nimunsi », « nijoro », « nimugoroba », « ejobundi ». Ariko amagambo aremetse nka « (i) saa tatu », « (i) saa cyenda »… yandikwa mu magambo abiri.
Ingingo ya 17: Amagambo nk’aya aranga ahantu (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, inyuma) n’amagamabo akomoka kuri « i » y’indangahantu ikurikiwe n’ikigenera « wa » n’ikinyazina ngenga (iwacu, iwanyu, iwabo…) yandikwa mu ijambo rimwe.
Ingingo ya 18: Bitavuguruje ibivugwa mu ngingo ya 17, iyo « i » y’indangahantu ikulikiwe n’izina ry’ahantu yandikwa itandukanye n’iryo zina.
Ingero: i Butare, i Kigali, i Kibungo
Ingingo ya 19: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo, ariko akandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.
Urugero: u Rwanda, u Burundi, u Bufaransa, u Bushiru, i Gisaka, u Murera…
U Rwanda rurigenga
Ingingo ya 20: Amazina bwite y’abantu y’amavamahanga atari ay’idini akomeza inyandiko y’aho akomoka, nyuma bakandika mu dukubo uburyo avugwa mu kinyarwanda.
Ingero:
Einstein (Enshiteni)
Shumacher (Shumakeri)
Fraipont (Ferepo)
Ingingo ya 21: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga yandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamoo.
Ingero:
Cadi (Tchad)
Kameruni (Cameroun)
Wagadugu (Ouagadougou)
Umutwe wa VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru
Ingingo ya 22: Dore ibimenyetso by’utwatuzo n’imikoreshereze yabyo:
Akabago (.) gasoza interuro ihamya
Urugero: Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
Akabazo (?) gasoza interuro ibaza
Urugero: Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
Agatangaro (!) gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.
Ingero: - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
Ni ingwe ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!
Uramwishe ntibihagaze, urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!
Ntoye isaro ryiza mama wee!
Akitso (,) gakoreshwa mu nteruro kugirango bahumeke akanya gato.
Urugero: Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama za mwarimu.
Utugereka (…) dukoreshwa iyo berekana interuro barogoye irondora ritarangiye, cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.
Urugero: Mu rugo haba ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
Utubago tubiri (:) dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa cyangwa gusobanurwa, ariko ntidukoreshwa inyuma y’ingirwanshinga « ti ».
Urugero: - Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
Mariya ati « ibyo uvuze bingirirweho »
Akabago n’akitso (;) bikoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.
Urugero: Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni ukwitonda.
Utwuguruzo n’utwugarizo (« ») dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho. Utwuguruzo n’utwugarizo dukoreshwa na none iyo iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazinanteruro n’amagambo y’inyunge akabije kuba maremare.
Ingero:
Igikeri kirarikocora kiti « kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega »
Nuko wa « mugore » arakenyera aragenda nk’abandi bagore
Ubwo « Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica » aba arahashinze
Iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro hakoreshwa akuguruzo n’akugarizo kamwe.
Ingero: Umugaba w’ingabo ati « ndashaka ko ‘inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica’ iza hano »
Udukubo ( ) dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa se byuzuza mu nteruro. Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko basoma amagambo y’amavamahanga aruhije gusoma. Badukoresha kandi ku mazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga amenyereye kwandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, bashaka kwerekana uko asanzwe yandikwa mu ndimi akomokamo.
Ingero: - Burugumesitiri yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende) kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
Einstein (Enshiteni)
Schumacher (Shumakeri)
Fraipont (Ferepo)
Cadi (Tchad)
Kameruni (Cameroun)
Wagadugu (Ougadougou)
Akanyerezo (-) gakoreshwa ku kiganiro kugira ngo berekane iyakuranwa ry’amagambo. Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo. Banagakoresha imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.
Ingero:
Mu mvugo y’abasubizanya:
Wari waragiye he?
Kwa Migabo
Wamusanze iwe?
Niho namusanze
Mu gukata ijambo igihe ritarangiriye ku murongo baritangiriye ho:
Nahuye ihene ku gasozi nda-
vunika
Imbere n’inyuma y’interuro ihagitse:
Urugero: Ejo nzajya mu misa – sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo – ntuzantegereze mbere ya saa sita.
Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.
Urugero: Yaravuze ati « sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amarariro], keretse narwaye »
Ingingo ya 23: Inyuguti nkuru ikoreshwa:
Mu ntangiriro y’interuro
Urugero: Isuka ibagara ubucuti ni akarenge
Nyuma y’akabago, y’akabazo, na nyuma y’agatangaro
Ingero: Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka njye kuryereka nyogokuru.
Ku nyuguti itangira amazina y’amezi.
Urugero: Ugushyingo gushyira Ukuboza
Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu
Urugero: Rutayisire atuye i Butare hafi y’Akadahokwa
Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe.
Ingero:
Burugumesitiri Runaka
Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
Umuryango Gatolika w’Abakozi
Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, y’icyubahiro, y’inzego z’ubutegetsi, n’ay’ubwenegihugu.
Ingero : Dogiteri Kanaka
Papa Piyo
Komini Nyarugenge
Abanyarwanda n’Abarundi
Umutwe wa VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku
Ingingo ya 24 : Mu myandikire ya gihanga (mu mashuri no mu bushakashatsi) imiterere y’amasaku igaragazwa n’agasharu ndyomoso (^) kameze nk’agatemeri ku masaku nyejuru, ku masaku nyesi nta kimenyetso bakoresha. Ubutinde bugaragazwa n’inyajwi ebyiri zikurikiranye ku migemo miremire.
Ingingo ya 25 : Ingingo zose zinyuranije n’aya mabwiriza zivanyweho
Ingingo ya 26 : Aya mabwiriza azatangira gukurikizwa umunsi ashyiriweho umukono.
Kigali, ku wa 2 JUIL 1985
Koloneli Aloyizi NSEKALIJE
Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
Sé