Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Itegeko rigenga imyandikire y'ikinyarwanda

21 Mai 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Ikinyarwanda

Amabwiriza ya Minisitiri n°13.02/03.2/003 yo ku wa 2 Nyakanga 1985 yerekeye Inyandiko yemewe y’ikinyarwanda.

 

 

Ibirimo :

Umutwe wa I : Imyandikire y’inyajwi 1

Umutwe wa II : Imyandikire y’ingombajwi 1

Umutwe wa III: Gukata. 3

Umutwe wa IV : Amagambo y’inyunge. 3

Umutwe wa V : Ingingo zihariye. 3

Umutwe wa VI: Amazina bwite. 4

Umutwe wa VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru. 5

Umutwe wa VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku. 7

Umutwe wa IX : Ingingo zisoza. 8

 

Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye

 

Amaze kubona itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4 ;

Yongeye kubona amabwiriza ya Minisitiri n°05/03/492 yo ku wa 6 Gashyantare 1974 yerekeye ihuza ry’imyandikire y’ikinyarwanda ;

Amaze kumva Inama yo mu rwego rw’Igihugu yerekeye imyandikire yemewe y’ikinyarwanda yashyizweho n’ibaruwa ye n°09.02/02.4/3092 yo ku wa 3 Kanama 1983 igateranira i Nyakinama kuva ku wa 8 kugeza ku wa 13 Kanama 1983 ;

Atanze amabwiriza akurikira :

 

Umutwe wa I : Imyandikire y’inyajwi

Ingingo ya 1 : Ikinyarwanda gifite inyajwi eshanu zandikishwa izi nyuguti : a, e, i, o, u.

Ingingo ya 2 : Gukurikiranya inyajwi birabujijwe keretse mu nyandiko y’ijambo (i) « saa » rivuga igihe no mu ijambo « yee » kimwe no mu magambo y’amarangamutima (yoooo !) no mu myandikire ya gihanga.

 

Umutwe wa II : Imyandikire y’ingombajwi

Ingingo ya 3 : Ingombajwi z’ikinyarwanda zandikishwa izi nyuguti : b, c, d, f, g, h, j, k, l, m, n, p, r, s, t, v, w, y, z

Ingingo ya 4 : Inyuguti « l » izakoreshwa gusa mu iyandika ry’amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza kimwe no mu magambo y’amatirano atarinjira mu kinyarwanda.

              Ingero : Kamali, Kigali, Angola, telefoni

Ingingo ya 5 : Mu kwandika ingombajwi, birabujijwe gukurikiranya inyuguti zisa, keretse inyuguti ya « n » mu gihekane « nny ».

              Urugero : umukinnyi

Ingingo ya 6 : Inyuguti zandika ibihekane byemewe mu kinyarwanda zikubiye muri iyi mbonerahamwe. Ibitarimo birabujijwe, usibye « bg » mu ijambo « Kabgayi ».

 

1.

-

bw

by

byw

mb

mbw

mby

mbyw

2.

-

cw

cy

-

nc

ncw

ncy

-

3.

-

dw

-

-

nd

ndw

ndy

-

4.

-

fw

-

-

mf

mfw

-

-

5.

-

gw

-

-

ng

ngw

-

-

6.

-

hw

-

-

-

-

-

-

7.

-

jw

jy

-

nj

njw

njy

-

8.

-

kw

-

-

nk

nkw

-

-

9.

-

-

ly

-

-

-

-

-

10.

-

mw

my

myw

-

-

-

-

11.

-

nw

ny

nyw

-

-

nny

-

12.

-

pw

py

-

mp

mpw

mpy

-

13.

pf

pfw

pfy

-

-

-

-

-

14.

-

rw

ry

-

-

-

-

-

15.

-

sw

sy

-

ns

nsw

nsy

-

16.

sh

shw

shy

shyw

nsh

nshw

nshy

nshyw

17.

-

tw

ty

-

nt

ntw

nty

-

18.

ts

tsw

-

-

-

-

-

-

19.

-

vw

vy

-

mv

mvw

mvy

mvyw

20.

-

zw

-

-

nz

nzw

-

-

 

Ingero

bw : ubwato

mpy: impyisi

nshyw:

nny: umukinnyi

by : ibyatsi

pf: gupfa

ng: ingoma

pw : gucapwa

byw : kuyobywa

pfw: gukapfakapfwa

ngw : ingwate

py: gupyoka

mbyw : kurembywa

pfy : nakapfakapfye

hw : amahwa

ts: umutsi

cw: kwicwa

rw : urwara

jw: ijwi

tsw: kotswa

cy: icyaha

ry: iryinyo

jy: urujyo

vw: guhovwa

nc: incarwatsi

sw: umuswa

nj: injishi

vy: zahovye (inzuki)

ncw : ncweze

sy: gusya

njw: injwiri

mv: imvura

ncy : incyamuro

ns: insina

njy: injyana, injyo

mvw: kumvwa

dw: kudodwa

nsw: konswa

kw: ubukwe

mvy: yahomvomvye

nd: inda

nsy: insyo

nk: inka

mvyw: urahomvomvywa (n’iki)?

ndw: indwara

sh: ishami

nkw: inkwano

zw: guhazwa

fw: igufwa

shw: igishwi

ly: Kalyabwite

nzw: kuganzwa

mf: imfizi

shyw: umwishywa

mw: umwana

tw: gutwara

mfw: imfwati (=isuka)

nsh : inshishi

nw : umunwa

ty: ityazo

gw: kugwa

nshw : yanshwanyaguje

ny: inyama

nt: intara

mp: imparage

nshy: inshyushyu

nyw: kunywa

ntw: intwaro

mpw: impwempwe

 

 

nty: intyoza

Ingingo ya 7 : Birabujijwe kwandika ibihekane kw, hw, gw, bikurikiwe n’inyajwi « o » cyangwa « u » .

              Ingero: Kwanga koga ni bibi

                            Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi

 

Umutwe wa III: Gukata

Ingingo ya 8: Inyajwi zisoza ibyungo « na », « nka » kimwe n’izisoza ibigenera n’ijambo « nyiri » zirakatwa iyo zikurikiwe n’amagambo atangiwe n’inyajwi.

              Ingero : - Wakomerekejwe n’iki ?

Nta cyibyara nk’intare n’ingwe

Nyir’ubwenge aruta nyir’uburyo

Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera

Ingingo ya 9: Inshinga « ni » na « si » kimwe n’izindi nshinga zose z’indangahantu « ku » na « mu » ntizikatwa.

              Ingero : - Amasunzu si amasaka

Abagabo ni imyugarizo

Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri

 

Umutwe wa IV : Amagambo y’inyunge

Ingingo ya 10 : Amagambo y’inyunge yandikwa umujyo umwe. Icyakora mu bisingizo no mu migani, amazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije uburebure yandikwa atandukanijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.

              Ingero : - Umwihanduzacumu

Rugwizangoga

Ubwo « inshyikanya ku mubili ya Rugema ahica » aba arahashinze

 

Umutwe wa V : Ingingo zihariye

Ingingo ya 11: Ibyungo « na », « nka » bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga ba nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3 (mu nteko)

              Ingero: - Ndumva nawe umeze nkanjye

Ndabona natwe tumeze nkamwe

Ariko

Ndumva na we ameze nka bo

Ndabona na ko kameze nka bwo

Ingingo ya 12: Iyo ikigenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe

              Ingero : - Umwana wanjye

Umurima wanjye

Umuheto wawe

Amafaranga yabo

Ingingo ya 13 : Impakanyi « nta » yandikwa itandukanye n’ikinyazina ngenga n’insano ngira biyikurikiye. Iyo indanganteko n’insano ngira ari inyajwi « i » cyangwa inyajwi « u », indomo ihinduka inyerera « y » cyangwa « w ».

              Ingero : - Nta we mbona

Nta cyo ndwaye

Iwacu nta wurwaye

Ya nka nta yagarutse

Muri iri shuri nta batsinzwe

Ingingo ya 14 : Ibinyazina ndangahantu « ho », « yo », « mo », « mwo » n’akajambo ko bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo nshinga ari « ni » cyangwa « si »

              Ingero: Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka

                             Si ho ngiye. Rya riba yarivuyemo. Kuki yamwihomyeho? Ni mo (mwo)

Ingingo ya 15 : Imvugo « kugira ngo » kimwe n’ibinyazina biremetse nka  « wa wundi » na « aho ngaho » byandikwa mu magambo abiri.

              Urugero: Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho

Ingingo ya 16 : Aya magambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: « nimunsi », « nijoro », « nimugoroba », « ejobundi ». Ariko amagambo aremetse nka « (i) saa tatu », « (i) saa cyenda »… yandikwa mu magambo abiri.

Ingingo ya 17: Amagambo nk’aya aranga ahantu (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, inyuma) n’amagamabo akomoka kuri « i » y’indangahantu ikurikiwe n’ikigenera « wa » n’ikinyazina ngenga (iwacu, iwanyu, iwabo…) yandikwa mu ijambo rimwe.

Ingingo ya 18: Bitavuguruje ibivugwa mu ngingo ya 17, iyo « i » y’indangahantu ikulikiwe n’izina ry’ahantu yandikwa itandukanye n’iryo zina.

              Ingero: i Butare, i Kigali, i Kibungo

 

Umutwe wa VI: Amazina bwite

Ingingo ya 19: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo, ariko akandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.

              Urugero: u Rwanda, u Burundi, u Bufaransa, u Bushiru, i Gisaka, u Murera…

                              U Rwanda rurigenga

Ingingo ya 20: Amazina bwite y’abantu y’amavamahanga atari ay’idini akomeza inyandiko y’aho akomoka, nyuma bakandika mu dukubo uburyo avugwa mu kinyarwanda.

              Ingero:

                        Einstein (Enshiteni)

                        Shumacher (Shumakeri)

                        Fraipont (Ferepo)

Ingingo ya 21: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga yandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamoo.

              Ingero:

                        Cadi (Tchad)

                        Kameruni (Cameroun)

                        Wagadugu (Ouagadougou)

 

Umutwe wa VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru

Ingingo ya 22: Dore ibimenyetso by’utwatuzo n’imikoreshereze yabyo:

Akabago (.) gasoza interuro ihamya

       Urugero: Umwana mwiza yumvira ababyeyi.

Akabazo (?) gasoza interuro ibaza

Urugero: Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?

Agatangaro (!) gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.

Ingero: - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!

Ni ingwe ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!

Uramwishe ntibihagaze, urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!

Ntoye isaro ryiza mama wee!

Akitso (,) gakoreshwa mu nteruro kugirango bahumeke akanya gato.

Urugero: Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama za mwarimu.

Utugereka (…) dukoreshwa iyo berekana interuro barogoye irondora ritarangiye, cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.

Urugero: Mu rugo haba ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…

Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!

Utubago tubiri (:) dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa cyangwa gusobanurwa, ariko ntidukoreshwa inyuma y’ingirwanshinga « ti ».

Urugero: - Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.

Mariya ati « ibyo uvuze bingirirweho »

Akabago n’akitso (;) bikoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.

Urugero: Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni ukwitonda.

Utwuguruzo n’utwugarizo («  ») dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho. Utwuguruzo n’utwugarizo dukoreshwa na none iyo iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazinanteruro n’amagambo y’inyunge akabije kuba maremare.

Ingero:

Igikeri kirarikocora kiti « kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega »

Nuko wa « mugore » arakenyera aragenda nk’abandi bagore

Ubwo « Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica » aba arahashinze

Iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro hakoreshwa akuguruzo n’akugarizo kamwe.

Ingero: Umugaba w’ingabo ati « ndashaka ko ‘inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica’ iza hano »

Udukubo ( ) dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa se byuzuza mu nteruro. Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko basoma amagambo y’amavamahanga aruhije gusoma. Badukoresha kandi ku mazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga amenyereye kwandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, bashaka kwerekana uko asanzwe yandikwa mu ndimi akomokamo.

Ingero: - Burugumesitiri yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende) kwirirwa banywa bakabifasha hasi.

Einstein (Enshiteni)

Schumacher (Shumakeri)

Fraipont (Ferepo)

Cadi (Tchad)

Kameruni (Cameroun)

Wagadugu (Ougadougou)

Akanyerezo (-) gakoreshwa ku kiganiro kugira ngo berekane iyakuranwa ry’amagambo. Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo. Banagakoresha imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.

Ingero:

Mu mvugo y’abasubizanya:

Wari waragiye he?

Kwa Migabo

Wamusanze iwe?

Niho namusanze

Mu gukata ijambo igihe ritarangiriye ku murongo baritangiriye ho:

Nahuye ihene ku gasozi nda-

vunika

Imbere n’inyuma y’interuro ihagitse:

Urugero: Ejo nzajya mu misa – sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo – ntuzantegereze mbere ya saa sita.

Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.

Urugero: Yaravuze ati « sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amarariro], keretse narwaye »

Ingingo ya 23: Inyuguti nkuru ikoreshwa:

Mu ntangiriro y’interuro

Urugero: Isuka ibagara ubucuti ni akarenge

Nyuma y’akabago, y’akabazo, na nyuma y’agatangaro

Ingero: Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka njye kuryereka nyogokuru.

Ku nyuguti itangira amazina y’amezi.

Urugero: Ugushyingo gushyira Ukuboza

Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu

Urugero: Rutayisire atuye i Butare hafi y’Akadahokwa

Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe.

Ingero:

Burugumesitiri Runaka

Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

Umuryango Gatolika w’Abakozi

Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, y’icyubahiro, y’inzego z’ubutegetsi, n’ay’ubwenegihugu.

Ingero : Dogiteri Kanaka

             Papa Piyo

             Komini Nyarugenge

             Abanyarwanda n’Abarundi

 

Umutwe wa VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku

Ingingo ya 24 : Mu myandikire ya gihanga (mu mashuri no mu bushakashatsi) imiterere y’amasaku igaragazwa n’agasharu ndyomoso (^) kameze nk’agatemeri ku masaku nyejuru, ku masaku nyesi nta kimenyetso bakoresha. Ubutinde bugaragazwa n’inyajwi ebyiri zikurikiranye ku migemo miremire.

 

Umutwe wa IX : Ingingo zisoza

Ingingo ya 25 : Ingingo zose zinyuranije n’aya mabwiriza zivanyweho

Ingingo ya 26 : Aya mabwiriza azatangira gukurikizwa umunsi ashyiriweho umukono.

 

Kigali, ku wa 2 JUIL 1985

Koloneli Aloyizi NSEKALIJE

Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Nshaka ko munyandikira ijambo indobani hakurikijwe ubutinde n'amasaku
Répondre
E
Ni ukugura inkoranya Nyamunini uzabisanga mo: https ://www.editions-sources-du-nil.fr
E
<br /> Oya nta rindi tegeko rirajya ho.<br />
Répondre
N
<br /> Muraho? murakoze kutumenyesha iri tegeko ariko ndibaza niba ntampinduka zaba zarabayeho kugeza ubu turi muri 2013.<br />
Répondre