Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Victoire Ingabire a retrouvé ses papiers

9 Février 2010 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Rwanda: élections 2010

Kigali, ku wa 8 Gashyantare 2010

Raporo y’Ibyakozwe tariki 6 kugeza 8 Gashyantare 2010

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, Madame Ingabire Victoire Umuhoza yagiye kuri Polisi Sitasiyo ya Remera, aho yagiye aherekeje Bwana Joseph Ntawangundi wafashwe na Polisi aregwa ibyaha ngo yaba yarakoze muri genocide.

Ku Cyumweru ku wa 7 Gashyantare, Madame Ingabire Victoire Umuhoza yasuye Bwana Joseph Ntawangundi ufungiye kuri Polisi ya Remera, ari kumwe na Avocat umuburanira bahavuye uwo avocat yakomeje ajya kureba, bamwe mu bayobozi ba Gacaca bo mu Kagali ka Kabatsi, Umurenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba aho bavuga ko bakatiye Joseph Ntawangundi, imyaka 19 kugira ngo ahabwe ibisobanuro kuri urwo rubanza n’ andi makuru yose yerekeranye na rwo. 

Ku wa 1 tariki ya 8 Gashyantare

08:30 – Polisi yajyanye Bwana Joseph Ntawangundi muri gereza ya Kimironko.

10:00 - Madame Ingabire Victoire Umuhoza yakiriwe muri Ambassade y’Ubwongereza, aganira na Madame Laurie Hunter, Political Officer baganira ku bibazo bamaze iminsi bumva ku ihohoterwa baba baragiriwe mu biro by’ umurenge wa kinyinya n’ifungwa rya Joseph Ntawangundi . Madame Ingabire Victoire Umuhoza akaba yamubwiye uko byagenze, anamusaba gukora ubuvugizi ku gihugu cye cy’Ubwongereza, kuko iyi ari intwaro yo guca intege bamwe mu bifuza Gukora Politiki ishingiye kuri Demokarasi hano mu Rwanda.   

14:30 - Madame Ingabire Victoire Umuhoza yabonanye n’abayobozi bakuru ba Liprodor, bamubwira amateka y’umuryango, inshingano za wo, imbogamizi bahura nazo. Baganiriye ku burengazira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda n’ uburyo butubahirizwa, ubwisanzure budahagije, no guhohoterwa uzira ibitekerezo. Basanze inzira ikiri ndende.

Madame Ingabire Victoire Umuhoza yababwiye ko baje mu Rwanda kugira ngo bafatanye n’abandi kuvugira abarenganywa bityo intambwe ikazagenda igerwaho gahoro gahoro nihabaho ubufatanye.

Nyuma y’ihohoterwa bakorewe hakiyongeraho no gufunga mu buryo budafututse Joseph Ntawangundi yakiriye uhagarariye Human Rigth Watch mu Rwanda, anavugana n’uhagarariye Amnesty International ufite ikicaro cye I Kampala ho muri Uganda. Bose bavuganye ku bibazo bijyanye no gukorera politiki mu gihugu nta bwisanzure abanyepolitiki bafite n’ ingaruka zose zishobora kubabaho.

Uyu munsi ibiro bya police y’umurenge wa Kinyinya byagaruriye Mme Victoire Ingabire Umuhoza, ibyangombwa bye yari yamburiwe mu gico yaguyemo ubwo yajjyaga ku biro by’murenge wa Kinyinya. Ubwo ibyangombwa bibonetse rero imirimo yo kwandikisha ishyaka igiye gukomeza.

Ibiro by’ umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi i Kigali

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article