Uruyuzi
15 Mars 2011 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes
Nguru ruranyonyomba
Rutoye umurongo
Rurenga imigende
Ruterera amayogi
Ruryamira utwatsi
Rusanga agasindu
Ngo rwote akazuba
Rukomeze urugendo.
Rucumbika bwije
Ruguye agacuho
Bwacya rugasodoka
Mu mvura y’urushyana
Ari amanywa akambye
Ari ku mucyo, ari mu gihu
Mu byatsi no mu kime
Ntirwiha ubugwari
Rutwaza ubutwari.
Burya rwanga umuvundo
Rugendana ituze
Rukiha akabanga
Ruhorana ubugenge
Bwo kugenza agahanga
No gukikira iteka
Aho rukekera icyago.
Burya ruzi umurimbo
Rwitaka ibisusa
Rutera ubututu
Utuyuki tukaduha
Rukamurika ibihaza
Bikanika inkondo
Bikanika impanga
Bikareshya abagenzi.
Rugira ingeso nziza
Ntiruzi gushwana
Rwitangira ubuntu
Bakaruca ibisusa
Bakaruca ubututu
Bakaruca ibihaza
Bagafata bakajyana
Bagakeba, bagateka
Bakarya bakabyibuha
Bakabyina bakabyirura
Rukavumbura ibindi.
Rutanga indyo iryoshye
Ruribwa ibihaza
Rucibwa ubututu
Ruribwa ibisusa
N’inzuzi ziraribwa
Zikagira agafu keza
Kagahumuza utuboga.
Rugira umutsi ukomeye
Ruhuye n’ibiza
Rurarira akajya mu nda
Rugakomeza urugendo
Ntiruhindura injyana
Kugeza rutakibasha
Rucyuye iyo ntego
Yo guhaza abaruzi.
Copyright © 2011
Froduald Harelimana
Ibiryo by’Iwacu (extrait).