Majyambere Juvénal
Nk'uko byagaragaraga mu mpera z'icyumweru gishize mu migendekere y'urubanza Kagame aburanamo na Madame Victoire Ingabire, ni uko kuri uyu munsi uregwa yagombaga
gutangira kwiregura uyu munsi byanze bikunze kuko amayeri yose umushinjabinyoma uhagarariye Kagame muri uru rubanza yari yarakoresheje ngo atinze urubanza yari amaze kurangira nyuma y'uko amaze
ibyumweru bibiri byose yitakuma imbere y'umusifuzi ariwe mucamanza na we uhagarariye Kagame mu gufata ibyemezo, nako mu gusoma ibyemezo yahawe na shebuja. Nyuma kandi y'icyumweru cya gatatu
cyahariwe abacuzwe ngo bisobanure bya nyirarureshwa ku bicurano byakozwe kuva mu mpera z'umwaka wa 2007 nk'uko umushinjabinyoma yabigaragaje mu rukiko, noneho byashyize bigera ku uregwa ngo
na we yisobanure.
Mu ntangiriro z'urubanza, nako z'ikinamico y'uyu munsi, habanje Uwumuremyi Viital wacuzwe ngo ayobore ibindi bicurano nka we (ndavuga abitwa ko bareganwa ibyaha)
maze agerageza gutwara igihe cyongera ku cyo yatwaye mu cyumweru gishize hamwe ndetse n'uwitwa ko amwunganira mu mategeko, ariko arangije ijambo rihabwa uregwa ngo yisobanure ku byaha (nako ku
binyoma cg ibicurano) aregwa n'abahagarariye Kagame muri uru rubanza.
Abamwunganira ariko babanje gushyikiriza umusifuzi (umucamanza) inyandiko ikubiyemo ubwiregure burambuye. Muri iyo nyandiko ariko hakaba harimo n'ingingo
zikomeye cyane zirebana n'uburyo amategeko y'u Rwanda adafite ububasha bwo gukurikirana Ingabire ku byo bita ibyaha ngo yakoze akiri hanze y'u Rwanda. Icyambere ni uko ayo mategeko adashobora
kwambuka umupaka ngo ajye gukurikirana umuntu uri hanze y'igihugu kuko atari amategeko mpuzamahanga, icya kabiri ni uko ayo mategeko amenshi yagiyeho mu mwaka wa 2009 mu mpera zawo adashobora
gukurikirana ibyaha byakozwe mbere y'uko ayo mategeko ajyaho. Iki kikaba cyumvikana neza ko Ingabire yakagombye gukurikiranwa gusa ku byaha bita ko yaba yarakoze ageze mu Rwanda, ni ukuvuga kuva
taliki 16 Mutarama 2010.
Aha rero niho ihurizo ryavutse ku bashinjacyaha 3: Alain Mukurarinda, Alphonse Nsengiyumva na Bonaventure Ruberwa ari na we ukuriye aba bashinjabinyoma muri uru
rubanza. Iri hurizo kandi ntiryanoroheye umusifuzi (umucamanza) Alice Rulisa, utabasije kwihangana imbere y'abari mu cyumba cy'urukiko ndetse n'abari hanze bakurikiraniraga urubanza hanze dore ko
bari na benshi, nuko arihanukira atuka abunganira Ingabire ngo bakora nk'abanyamusozi (les barbares). Abari muri urwo rukiko ariko bakaba nabo batashye bahwihwisa dore ko ntawe uvugira
ahagaragara, bagaya imyifatire y'umucamanza utatinye kwiyumanganya maze akerekana uruhande ahagazemo dore ko yahereye ubwo abima ijambo kandi nyamara abashinjabinyoma baramaze ibyumweru bibiri
bisararanga ntawe ubakoma imbere. Uyu musifuzi kandi akabi yari yaremeye mu ntangiriro ko buri muntu wese uregwa ndetse n'umurega bazahabwa umwanya uhagije wo kwisobanura, nyamara mu minota mike
gusa yahise yerekana ko ibyo yemeye atazabishobora.
Ubwo rero havutse impaka zikomeye mu rukiko, abashinjabinyoma basaba ko urubanza rwasubikwa bakajya kwiga kuri iyo nyandiko y'abunganira Ingabire, maz urukiko
ruvuga ko rugiye kwiherera iminota 15 rukabyigaho. Muri uwo mwiherero wamaze iminota igera kuri 40, abashinjabinyoma 2 basigaye bashakisha aho bakura ingingo zibarengera barahabura.
Umushinjabinyoma wa 3 ariko we akaba yagiye kubonana n'abacamanza kugirango barebe niba hari andi mayeri babona bakwifashisha ariko birabananira bagaruka bemeza ko urubanza rusubitswe
rukazasubukurwa taliki 4 Ukwakira 2011 saa mbiri za mugitondo.
Icyo umuntu yakwibaza hano ni imikoranire itaziguye y'ubushinjacyaha n'ubucamanza kandi bose bizwi ko bahagarariye Kagame, aha akaba ariho hari rya hurizo rikomeye.
Ese umuzamanza azashobora kwitandukanya n'ibyifuzo by'uwamutumye ahagarare ku kuri kw'ubutabera aruce araramye? Ese azemera yubahirize amategeko byamaze kugaragara ko yashenywe rugikubita hanyuma
akurikize amahame y'ubutabera? Ese azemera kwitandukanya n'ukuri kwe n'ukw'ubutabera maze arahire yemeze ko ayo mategeko ari yo kandi bigaragara ko akocamye ndetse n'abatarize amategeko bikaba
byabagaragariye muri uru rubanza?
Reka tubitege amaso ariko iri hurizo rirakomeye cyane sinzi niba hari uwumva ko ryoroshye. Kurangiza ikibazo uko shobuja abishaka ukitandukanya n'amategeko imbere
ya rubanda n'imbere y'isi yose ni uguta agaciro bikomeye. kwemera kandi ko uwakugabiye akunyaga ni ikindi kibazo. Aha rero harasaba ubutwari bukomeye niba umucamanza yemeye kwitandukanya n'ukuri
kwa shebuja.
Ubwo kandi uko ibyo bihimbano byateshejwe agaciro niko abapolisi n'abandi bashinzwe umutekano barakaraga bakabisha bigatuma nyuma y'urubanza baherako bakurikira
bamwe mu bari muri urwo rubanza, ibi bikaba biri muri wa mugambi wabo wo gutera ubwoba ngo abantu batazakomeza gukurikirana uru rubanza ngo bumve kandi birebere amafuti akomeje gukorwa ku ngoma
ya Kagame, dore ko uko bigaragara aya mafuti yose azasukwa hanze muri uru rubanza niba Leta ya Kagame idafashe icyemezo cyo kurwikuramo rutaburanwe.