Umushari w'urushako
par Océane Nyirazuba
Mupenzi ati « umushako si umushongi ».
Bakunzi , Bakundwa , mumpe urubuga
Mvuge urushako ntashira amanga,
Mumbe hafi amangambure abure inganzo.
Mu ngamba z’abasizi banga impuha !
Sinshyenga sinshyoma ndaganira !! !
Simbashuka , narashishoje ! ;
Uwo mushandiko si kanyoti !!!!!
Ni cyamunara idasiga ubuntu !
Ni cyamunara inaniza ubwonko ,
Aho i shakiramuruho itabaza ubwoko
Abandi baba bapanga imibereho myiza
Yuzuye umunezero uwatoye inomero
Idakwiye ahora mucyunamo cy’urwibutso
Yibaza impamvu imishinga ibaye imishari
Yibaza impamvu ya nkangaza ituma ubuzizi
Yibaza aho avanye uwo mwaku yari umwana
Wera ibisage , yari umwali uberewe n’ amasunzu
akaberwa n’inkindi, yakenyera inkanda
igahinduka igahinduka umwite
Akumva umushari w’urushako !
ubwenge bukuzura ibikomere n’ibikomesha !
Agahinduka indushyi umutima utuwe n’indishyi
Iyo mbimenya igakomanga, iyo mumvira igakinguka !
Icyansubiza ubutoya ikaba interuro n’intashyo
Naragowe ikikiriza nararushye ikikiriza ,
Aho umutima utuwe n’ akangari k’agahinda !
Umushali w’urushako ukaguteza abashinyaguzi.
Ukabura ubujyambere n’ubuziranenge !
Ny’iyo kanyoti nabatanze !
Mana umbe hafi ntarenga imbago zawe !
Mbare urushako ntashira amanga
rushika benshi bagashidukira kurushinga
ngo bahuze imitima n’imitungo !
Basinde umunezero bahashye umunabi
bagwize incuti n’incuke bagwize ingabire
bashimwe imigambi , bahabwe imigisha
Basinde urukundo ubukwe buhinde
Inzoga zinyobwe inzigo zicike !
Bagubwe neza ingoma ibihumbi bange icyuho,
Bacure, bacurere bace agahigo agahinda guhunge.
Bate agatu batuze baterane inkunga !
Mushire amatsiko, ariko ntimunyakire ntarikiriza
Mushire amatsiko, mureke kwitsa impuha
Impuha si mpundu impanda yazo irakabura amayira
Ndabasogongeza uwo mushali udashima acire
Akaboze n’akabishye bitaramugwa nabi cyangwa se
ejo bitazacika ngo umugwaneza yarabacenze !,
Urushiko rw’urushako ruhinduka umushari ;
Sinimara ipfunwe ngo nkunde nkundwe.
Sinzi niba narasabitse umuteke utanovera,
Ngahisha inkara aho kuba inkangaza !
Sinzi niba naranze kuba vumiriya mateso
Nikozubaka ,Bajyagahe na kalimunda
Ngo nsembure ubuzima buse n’isimbi .
Nashatse impamvu mpishura imvano
Yemwe, yemwe abanjye n’abahandi,
Muntege amatwi mbasogongeze ku mushali
Simbaha intango y’inturire ngo musomeze
Iyo y’imbehe Y’imbihire !
si amatakirangoyi narayikuje
Mutege amatwi mbabwire,
mvuge iryo pfundo karande rikurwa na tiribunali
na signature nyamara ryarapfunditswe na nyirubwite.
Agashyiraho umwete ngo aripfundure
Rikanga rikaba insobe y’amapfundo.
maze imvuzi n’inzimuzi zikabona inkuru itagira imvano,
Aho ripfunditse haba amateka yanditse ku mitima
Y’abayihuje ayo mateka atera amatsiko
Abitsa impuha bakayarusha banyirayo
Dore ko impanda y’impuha irusha nyiramubande
Kwirangira no gusakara mu bisagara nta muzindaro
Nasabitse amahoro mvunura amahiri !
Narapfunye uwanjye urapfupfunuka,
Tsunami yawo irenga ubwonko itera umutima.
Itemba mu nzu no mu muhanda.
Amateka ahinduka umushari !
Indero nahawe imara ubwoba imbera insinzi
nsigara nemye nima umwanya abanyampuha,
Nanga amazimwe nzimya iyo nkongi !
Abatwenga n’abanyanga babona interuro
Intango y’impuha ibona abasomyi
barasinda barasamira barasakuza barusha isandi .
Bezi na leffu bibatiza umurindi barahuhera,
Nti amaherezo yanyu ni ukugobwa murakamobwa !
Muravuga mukibagirwa ko nimusinzira mufunga utuyozo !
Inkuru ntiyatinze haje izindi à la une,
Nsanga itorero ry’intore zishaje zitagica mu nka ngo
Zirangamirwe n’abazireba bizihihiwe n’umuhamilizo!
Nti sinababwiye ko ntari uwambere n’uwanyuma !
Njye ,nguma mu bana ubwo mba umubyeyi !
Nkomeza ingobyi imugongo njisha uwo hepfo n’uwa ruguru !
Uwali maraya aba madamu !
Abanyamazimwe barazubara,abanga impuha bahirahira
Bakurura bezi ngo basiguze babura rezo barazubara !
Bakurura webe babura pagi barasuhererwa.
Nti « ese aho mama za ndimi zatyaliye kumpa idende
kuri bezi, ziragobwe, ziracitse cyangwa se ziragonzwe ?
nti « ntimuzambuza kugoheka murakamobwa ! »
Menya ko imvano ari mitsingi n’umusaraba yimanuriye
Nako si umusaraba ni umusozo w’inzozi zibishye.
Yabaye ituro riteye imbabazi imbere y’Imana
Izajya igorora yaremye agatima Segahinda
imuhunda ubuntu n’ubugwaneza ahinduka sayisayi !
Asa n’ihundo ry’imbuto isukiruwe n’akavura ka gicuransi !
Ariko ingeso iranga iratumburuka iza isa n’umurengwe
Wa cya kinonko cyo kumpeshyi
Umusaraba uteza abakwennyi
utera intimba mu mutima w’intashya
Intashyo yawo ni umushali rwa rushiko rw’urushako !
Umwali aranga aba nyiramirimo ,nyampinga tumuha impundu !
Ishyari n’ikimwaro byica nabi sematiku afatwa na alizayimeli
Azana ubugambo n’ubugambanyi utwita inzigo y’urudaca.
Kubw’amahirwe ubona muganga ariwenyira magorwa wagabiwe
umukubabibero n’umwaku mu mibereho ye yose.
Arawikorera aratuza. Ati ucanye uruti uratashye ?
Simvuga aya Ndongo ndavuga imyato ndata inkindi
Ifubitse Ifumba igasusurutsa imitima ibunga .
Ndavuga agasaro k’iwacu, keza inka n’abana
Ni mutima ukeye uzira ikizinga . Ndamushima yo gaheka !
Nazamutse impinga minuka imanga mbima amatwi
Umwami wanjye amfatira ifumba mbona inyenyeli
Imwe navutse yaka ikazimira ku ruyenzi ,
Ndahumeka ! nshimira imana itarampanye
Nti amatakira ngohi muyamagire ritararenga !
Ngaruye ubuyanja !
Nitwa copine ndetse cobusi naya ntwari irera abana.
Ni ko imitaga iba itaka ryayo, sinamenye ibango ry’ ibanga
Ngo ntanga kavumu namutandi aho abasinga bagize indaro,
Aho indatwa zivuka ingoma zivuga inka zivumera !
Nanze kuba umunyaga mu muyaga w’impuha
mpumurira Imana imandwa z ‘iwacu zirahaguma !
ubwo mpabwa akato n’abahuhera
Ubwo abashishoza bampa ihumure
Ndacurera ! sincururutse n’incike :
Nateye umugongo izo ngalisi, nkomeza inkanda
Nkunda abanjye umuzi w’ubuzima ushibuka bwangu
Umuzi w’inzika uguma amagepfo !
Neza imana imandwa z’iwacu
Zimpa agacu mpindiramo ntuje .
uwo mpaye umwitangirizwa ndamutanga
Amahwa y’urushako ahwera nyareba nyita ishyano
Cyanunara mba ndayicitse !
Mvuma ibyahise ngo ntazasubira
Indahiro yanjye iba amahoro
Uwanyambure Mbarara azomongana
Ubwa gahini , amahiri y’uwiteka ateye ubwoba !
Ng’uwo umushali w’urushako !!