Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Umubiligi Nyssens Yashyize Hanze Igitabo Kivuga Ku Rwanda Mu Myaka Ya Za 50

4 Juillet 2012 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Réactions Livres

Source: ikirezi group


Yanditswe kuya 03-07-2012 saa 07:29 na Ikirezi
 


Bruxelles - Umubiligi witwa Julien Nyssens yamaze gushyira hanze igitabo kivuga ku Rwanda hagati y’umwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961. Iki gitabo yagihaye izina “A pied d'oeuvre au Rwanda 1948-1961: Batwa, Bahutu, Batutsi ne sont que des prénoms, Banyarwanda est notre nom de famille”.
Julien Nyssens wanabaye umwe mu bayobozi bitwaga Administrateur de Territoire aratangaza ko yanditse iki gitabo kubera urukundo afitiye u Rwanda aho yakoreye mu gihe gisaga imyaka 13 kuva mu mwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.



Mu magambo ye agira ati "Nanditse iki gitabo kubera urukundu nkunda u Rwanda n’ibyiza ndwibukiraho kandi ndifuza ko urubyiruko rumenya uko ubuzima bwo mu cyaro bwari bwifashe mu gihe cy’umwaka w’1948.

Muri iki gihe hashize imyaka 50, Julien Nyssens anatangaza ko akibasha kwibuka kuvuga ikinyarwanda kandi ngo ashimishwa naho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’iterambere muri iki gihe.

Nk’uko Nyssens abitangaza ngo ubusanzwe umuntu wakoraga nka Administrateur de Territoire yabaga ashinzwe kuzenguruka hirya no hino mu biturage akurikirana ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage harimo no gukurikirana imikorere y’inkiko.

Kugeza ubu iki gitabo cyamaze gutangira gucuruzwa mu magururiro y’ibitabo ndetse no kuri interineti ngo kibanda ahanini ku buzima bwari mu giturage cyane mu gihe cy’1948 kugeza mu 1961.

Inzu y’ibitabo ya editions-sources-du-nil niyo iri gukwirakwiza iki gitabo hirya no hino ku isi.

-Ends-
Shaka iki gitabo kuri uyu mushumi: www.editions-sources-du-nil.fr

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article