Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Uko Milita porofeseri Gasana Anastase acabiranya kugira ngo abone amaramuko

25 Décembre 2013 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Biographies

Ikiganiro Porofeseri Gasana Anastase yagiranye na Bamwanga wa Radio Rwanda (21/10/1990):

gasana-kagame

Uyu mugabo wasetse cyane imisaya igakora ku matwi azwi ho guhinduranya ikoti vuba na bwangu. Ubwo yasekeraga atya Kagame ngo yari impunzi ashaka amaramuko, ariko ntacyo byatanze... kugeza ubu! Cyangwa se byaragitanze tukaba tutabizi.  Urebye ibyo akora wagira ngo ni igikoresho cya Kagame. Nawe se ejo bundi ahimbye ingabo zitwa "urukatsa" afite ingabo imwe nayo iramucika! None yongeye kwibasira ingoma ya Habyarimana (itakiri ho) yamuhaye amata ngo agamije guhutera inzangano mu mashyaka atavuga rumwe n'ingoma ya Kagame.


Dore ibyo yavugaga muri 1990

Document PDF: ikiganiro cyose

Demokarasi yo muri 1990

Demokarasi ni abaturage ubwabo bayishakira. Abanyarwanda rero demokarasi barayishakiye ku giti cyabo tariki ya 28/1/1961. Bamaze imyaka 30 muri Demokarasi, bamaze imyaka 30 bitorera abategetsi. Dore muri 88 bitoreye perezida wa Repuburika n’abadepite. Muri uyu mwaka wa 1990 abanyarwanda bitoreye abajyanama b’amakomini n’abaresiponsabure ba za selire. Imyaka 17 abanyarwanda bamaze mu nzira y’ubumwe n’amahoro, yego si myinshi cyane ariko si na mike. Ako kantu k’ubwumvikane, k’ubufatanye mu banyarwanda no kwirinda amacakubiri karafashe muri iyi myaka 17 ya Repuburika ya 2 na 15 ya Muvoma yabitoje igihugu cyose ku buryo gupfa  gushaka kubameneramo bitoroshye. Abanyarwanda barabigaragaje kuva igihugu cyaterwa n’abanzi baturutse mu Bugande bashaka guteranya amoko n’uturere ngo basubiranemo, ariko abanyarwanda baranangiye kuko bazi neza ko umwanzi yateye igihugu cyose atateye ubwoko ubu n’ubu ngo areke ubundi cyangwa akarere aka n’aka ngo areke ahandi.

 

 

 Uko yabonaga inyenzi

 

Waza wica, wicisha inkota, imbunda, umena amaraso y’abana b’u Rwanda nyuma uti nijye mizero y’abanyarwanda ? Ibyo ni ikinyoma. Nta muntu wakwihandagaza ngo avuge ngo azaniye abantu demokarasi, ntibibaho, keretse umuntu udatekereza cyangwa se utekereza nabi nk’inkotanyi.(...)

 

 

Hari n’abahunze muri 73 mu mvururu zakongejwe n’iz’i Burundi zo muri 72 n’abahunze amahoro n’ubumwe muri 90 none ngo nibo bashaka kuzana amahoro na demokarasi mu Rwanda bamaze gutwika inzu. 

Ijambo inyenzi ni umutwe w’impunzi wiyemeje gufata intwaro kuva muri ’63 no kurwanya u Rwanda kugira ngo uruvutse ubwingenge na Repuburika. Mbese inyenzi zo muri 63, 64,65, 66, 67 nizo cyane. Ni abantu banga u Rwanda cyane bashaka kurukorera ibibi byose bibaho, kuruvutsa ubumwe, amahoro n’amajyambere rwari rumaze kugera ho muri iyi myaka 30 ishize. Wigeze kumbaza uti ese izina rikwiye bariya bantu bateye u Rwanda ni irihe ? Izina rijyanye neza n’icyo bari cyo, n’ibyo bakora ni Inyangarwanda

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article