Ubuvanganzo
Isazi
Zikarangwa aho umwanda
Ku byaboze byose
Ku bishingwe birunze
Ku icukiro n’ibishondwe
Ku mayezi n’umusarani
Zihora zihatuma!
N’imwe itera akantu
Nticirwa akari urutega
Isura abatayishaka
Yitura aho itakirwa
Yaza kugwa ku muntu
Akarwana ayimasha
Asandutsa n’ikiganza
Ayikubita akamati
Yahirwa agatuma itaha
Yamucika akayivuma
Ngo: “Genda ugwe hirya”
Kuyiyama ni itetu
Ntiheba ngo ihobagire
Iyo yamaganwe ikagenda
Ntijya irenga umutaru
Ngo imare umwanya itagarutse
Bati: “Puu!” Bati: “Shee!”
Ntaho ijya yiheza
Hanze no mu gisambu
Itamba umudendezo
Mu ngoro n’utururi
Yiha guca ku rugi
Uko ibikora niyo ibizi
Ntizi ibyo kuvunyisha
Yinjira idakomanze
Iti: “Hehe no kuhasohoka”
Yiha gushira amanga
Ntawe itigereza
Ntawe idahangara
Ngo imukore ku gahanga
Uwo bose batinya
N’uwigize Rwema
Yigema kumugwira
Uw’ico n’uwisize
Ibakunda itavanguye
Ihaha byo kwihamba
Ntibanza gukenguza
Ishakishiriza aho ibonye
Ku bizima n’ibishangu
Ku bihumura n’ibinuka
Ku byinnye n’ibita amazi
Ntaho itabaza ihaho
Ntiyiharira amahirwe
Aho yivumburiye amaronko
Ikoranya zene wazo
Zikigabiza gutera
Zitabanje no kujya inama
Zigashokera rimwe zose
Hagira ikizikanga
Zikandurukana urwamo
Zikwongera zikagaruka
Zimaze kuba igitero
Ku buki zikamatira
Zikanahasiga impanga
Nta kitagira akamaro
Nazo ubwazo zigira akazo
Ko kuranga aho kwirinda
Ahatuma utwo tuntazi
Buri wese arahakemanga
Ko hagomba kuba haryamye
Ikiboze n’icyapfuye
Mu mvugo zo ku bantu
Bazivanaho imigani
Igana ingeso ziri kwinshi
Ku kinegu cy’ubusamazi
Bati:
Kwita mu mata nk’isazi
Ku cy’uburakari buminuje
Bati:
Kwica igiti n'isazi
Ku cyo kubadashishoza
Ngo:
Isazi yaswitse ku urutare
Iti: “Uzafate ntangare,
ntanga yanjye!»
Ku migirire n’imyifatire
Bayigenekereza ku bukene
Iyo bavuga:
Gusama isazi
Kwicira isazi mu jisho
Ku mwete no ku ruhato
Ngo:
Isazi y' ubute ntirya igisebe!
No kwenda imico y’ahandi
Ngo:
Ugiye iburyasazi, azimira nzima!
Copyright © 2012
Froduald Harelimana
rubanda15@yahoo.com