Ubuvanganzo
Froduald Harerimana
Imbeba
Zanyagiriwe ku kinani
Zitunzwe n’ibidatetse
Abahinzi basarura
Bashyira mu nzu
Bahunika ibigega
Bagateka, bakanarunga
Zigahumurirwa n’ibiryo byiza
Zigambanira kurutaha
Sarufigi ikaza amarere
Ikoranya zene wazo
Zihimba amayeri menshi
Zishaka inzira zitazwi
Ngo bigere mu kabwibwi
Zimanukana inkubiri
Zibwika mu ruhavu
Izindi zica mu cyanzu
Mu rugo haje umushyitsi
Bamutaramiye mu kirambi
Mu mvura y’amahindu
Inzugi zikinguye
Ziba ziseseye mu nzu
Ziti: “Ikivi turacyushye
Dutaye akabi k’ikinani
Duhunguje imbeho imbehe
Kuzageza ku buvivi
Nihazamo iby’umutasu
Hazavamo igannye irimbi”
Igifigi kijya ku muhigo
Kiti: “Nta kuba mu gisambu
Nzegukira ubusambo
Nzaba aho ndya neza
Abigora bahinga
Basarure banzanira
Ntamaze na Nzikubika
Ndakaze abari mu nzu
Mvugira mu miganda
Mwaze iyo miserebanya
Izerera inzu ku bisenge
Yitarika ku zuba
Aho imbere y’umuryango
Nk’aho iri ku izamu
Ntimenye ibiba mu nzu
Naho aha mu kigunda
Hazasigarayo imende
Na za Nyiramaheke
Ntiziyobewe ubwenge
Zone ibyo zishyikiye.
Zica ibintu se ari izihe?
Ubwiso ni ubunori
Utuguru ni utunimfu
N’utujanja ntidusamaje
Ariko ubwinyo ni nk’inkota
Zikoresha ubuzuru
Zikamenya ahaba ibiryoshye
Zigakenya ibiseke
Zigakeregeta ibyibo
Zigakindura ibirago
Urutete zikarutema
Zagera no ku myenda
Zigasongera abakannyi
N’inoti ntizizikangwa
Uwazigamiye ihembe
Ngo ataruha ajya kuri banki
Bakanamumenyera umutungo
Iyo zigeze ku kibiko
Zicagagura imizingo
Akayora ubushingwe
Ngo ushyingura amurika
Aba yereka izo nyagwa
Zirya imyaka zigana umuntu
Uwo ziciye urwaho
Yikojejeho ikimuri
Yihungije urumuri
Agatotsi kamutwaye
Zisesera mu buryamo
Zikamushishura ibirenge
Ngizo zikina mu nzu
Zikabarabara inkingi
Zikabambira imbariro
Inzu igahomwa ikadadirwa
Zikayikwizamo imyobo
Zikayongera ubwitso
Ngo hazacemo akuka
Iyo zikoranye agakungu
Zicengana mu bitebo
Ziranyaruka nk’umwambi
Zirenza agacucu
Hejuru mu gisenge
Umutego zirawuvuza
Zikaririma nk’umuriri
Ifigi umugaba wazo
Ikavuza ikivugirizo
Ntizimenyerwa gahunda
Zigenera amaryama
Anabaho ntawe ubizi
Ese mama zigwa agacuho?
Mu gicuku ziracukiriza
Ku manywa zikazerera
N’iyo yaba ari imwe
Aho ihahiye hose
Ntisiga itahaneye
Nko kongera iyo myaka
Yagera mu bishyimbo
Iti: “Munena umubyimba
Mukandya umubyindi”
Iyo iciye mu bantu
Ntibabura kwikanga
Ngo: “Ngiyo yo gahwera!”
Umwe ati: “Dore aho ivumbutse”
Undi ati: “Reka ivuye hariya”
Bikavamo impaka nyinshi
Ku byago bakanashwana
Batazi ko inabishaka
Nta cyiza kizwi cyayo
Ntizi no kuririmba
Ariko irajwigira
Ihemana mu bufindo
Igafunga amabinga
Igifuma kiyibonye
Ihuye na Nyirahuku
Cyangwa se Rwagakoco.
Gutungwa n’ibyo yiba
Iteka ntibiyihira
Bijya biyikenya ubugingo
Ngo yakurikiranye akaryoshye
Isesera munsi y'urusyo
Ihakura inda y'akabati.
Copyright © 2011
Froduald Harelimana