Ubuvanganzo
Harelimana Froduald
Inzovu
Nyamunini mu ishyamba
Ngiyi aho ikimbagira
Iyo uruhu rw’ikijuju
N’umugongo mugari uhimbye
N’umunwa ufite ikinagana
Cy’igiheha ituma iheru
N’amahembe aba akigaragiye
N’amatwi angana intara
N’amaso y’ibishirira
N’ibitako by’imitumba
N’amaguru y’iminimba
Aba ni abayibonye
Bumve batangara:
Ego Mama rero,
Ego ko Nyirimanzi
Mwene Ruhamyantego
Yewe ga Dorosela
Ngo, urebe inzu yigenza
Iherekejwe n’akaruri
Mana y’i Kabgayi
Mbe Petero na Yohani
Ibi ni ibi mbonye:
Mbega Rugazibyambu!
Mbega Rumarasimbo!
Mbega Mukuzabondo!
Mbega Mukabyabyano!
Mbega Imaraburyamo!
Mbega Mukubangando!
Mbega Muzigashyamba!
Mbega Inkoranyasazi!
Mbega Indemabutayu!
Yewe, isi irikorera!
Imana yaremye byinshi
Ariko aha, yarakabije!
Ku byo ubunini n’ibigango
Ntibasha gukebuka
Ngo irebe ibyo inyuma yayo
Igendera inzira imwe
Yashaka guhindukira
Igasa nk’aho ikuba amakoni
Inzovu zibana ari umuryango
Zikanajyana zijya kurisha
N’aho zonnye hakaba imara
Ibyo zitariye zikanyukagura
Zavuza imirindi isi ikanyeganyega
Ngo zijya zicishamo zigakirana
Ngo iyo zirwanye, kabona ibyatsi
Ntizisagarira mwene muntu
N’uwo zoneye azamagannye
Ziramwumva zikavunura
Ntizihaririza zirwana
Zikazatera atarazireba
Ntayo izanga mu nyamaswa
Nazo kandi ntayo zijya zirwanya
Nta n’ibasha kuzigondera
No kuzimeneramo ari umuryango
Ninayo mpamvu zimara iminsi
Kuko zijyanwa n’urw’ikirago
Iyo atari abahigi bazangije
Uko iba nini ninako yiruka
Ngo ntakiyisumbya umuvuduko
Ishobora kwiruka rikarenga
Ngo yabera ntijya inanirwa
Kuko kandi itagira impumu
Barazizi ku isi hose
N’aho zitaboneka impagarike
Amahembe yazo azwiho agaciro
Kandi ngo imara iminsi ikaramba
Ngo isazira imyaka nka magana atatu
Ngo icyana kivukira imyaka ibiri
Genda nkungu uhaga iby’isi
Ngo izi n’ubwenge ntiyibagirwa
Nuwo yabonye mu myaka ijana
Ngo igombe imwibuke itajijinganya
Hakaba hagowe uzayigomera!
Mu Bantu se yaba ihagira akamaro?
Hari aho bakorera inzovu imitwaro
Hari n’aho bayijya imugongo
Ngo uwanga guhandwa yurira inzovu.
Inzovu itangarirwa ingano yayo
N’ikintu kinini bacyita inzovu
Niho izina Kamiranzovu rikomoka
Ndetse n’abarenzwe babyina Buyovu
Bagasakuza bati:
-Kiriyegetse hamayega:
* Ikiziha cy'inzovu
- Kagera iruje:
* Ikiziha cy'inzovu
Nyamara n’ubwo ntawe uyihangara
Ngo iyo irebye hirya uyipfura urwoya
Koko, ngo ntagahora gahanze
Ahabyutse inzovu haryama umukara
Iminsi iteka inzovu mu rwabya!
Copyright © 2011
Froduald Harelimana