Patrick Karegeya a-t-il tué le chanteur Christophe Matata?
Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rw’umuhanzi
w’Umurundi Jean Christophe Matata watabarutse tariki 3 Mutarama 2011 nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu mujyi wa Johanesbourg muri Afrika y’Epfo, uwari ihabara rya Patrick Karegeya
uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo aherutse gutangaza ko uyu mugabo yaba ari inyuma y’iyicwa ry’uyu muhanzi.
Ni koko urupfu rw’uyu muhanzi rwavuzweho ibintu bitandukanye cyane cyane mu nshuti ze ndetse na bagenzi be b’abahanzi bakundaga gukurikirana imibereho ye ya buri munsi.
Karegeya na Matata bakunze umukobwa umwe
Amakuru dukesha iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Rushyashya, avuga ko Patrick Karegeya uri mu buhungiro muri Afrika y’ Epfo ari we wacuze umugambi wo kwivugana uwo muhanzi.
Mu kiganiro kirambuye iki kinyamakuru cyagiranye n’Umurundikazi utarashatse ko izina rye ritangazwa ku mpamvu z’umutekano we, uvuga ko yari ihabara rya Karegeya, yatangaje byinshi
bitari bizwi.
Yatangiye agira ati “Nari nsanzwe ndi inshuti magara ya Nyakwigendera Matata kuva i Burundi (n’amarira abunga mumaso ). Nari maze imyaka irenga 7 ntabonana na Matata ariko twongeye
kubonana ubwo yansagaga muri Afrika y’ Epfo”.
Abajijwe imvo n’imvano y’umugambi wo kwica Matata ; uwo mukobwa yavuze ko nyuma y’imyaka 7 atabonana na Matata, bahuye nyuma y’igitaramo cya mbere cyabereye mu mujyi wa Durban aho yari
yatumiwe n’Abarundi batuye muri Afrika y’Epfo.
Ati ‘’mu ijoro ryo kuwa 31 Ugushyingo 2010 twavanye i Durban tujyana i Johannesburg aho nari nsanzwe ntuye kuko nawe yagombaga gufata umwanya wo kuruhuka kugira ngo ategure igitaramo cye.”
Yakomeje atangaza ko n’ubwo yari asanzwe ari ihabara rya Karegeya, icyo gihe yajyanaga na Matata i Johannesburg yari azi neza ko Karegeya yagombaga kujya muri Tanzania cyangwa muri
Somalia.
Yatunguwe ngo no kubona ubutumwa bugufi bwa Karegeya bugira buti ”urugendo rwanjye rwapfuye ubishoboyewansaga hano (…)”.
Umukobwa ntiyazuyaje yitaba uwo yitaga umutware we aho avuga ko yagiye afite ubwoba kuko yakekaga ko Karegeya yamenye ko yaryamanye na Matata.
Karegeya yari azi umubano uyu mukobwa afitanye na Matata
Uyu mukobwa akomeza ati “Nakubiswe n’inkuba kuko Karegeya yambwiraga uko nabonanyena Matata aho nahuriye nawe, ibyo twakoze byose nk’aho yari ahari, ambwira ko Matata atamwizera kuko
ngo ashobora gukoreshwa n’abantu baziranye nawe mu Rwanda bakaba bamutuma kumugiririra nabi ankoresheje. Namwemereye ko koko twaryamanye ariko ko ntacyo yigeze ambaza kuri Karegeya.”
Ubwo Karegeya yamubwiye ko agiye kumuha misiyo yo kujya gusaka mu bintu bya Matata akareba no muri telefone ye abamuhamagaye n’ubutumwa baba bamwandikiye ndetse n’abazimwohereje.
Yamubwiye ko byamugora, amubwira ko atagira ikibazo ko agiye kumuha umuti ari bumushyirire mu cyo kunywa nibagera mu cyumba ugatuma asinzira bityo agakora iyo misiyo.
Karegeya yatandukanye n’uwo mukobwa amuhaye umuti mvaruganda wo guha Matata, kugira ngo umusinzirize amusake abone uko aza kureba ibintu byose afite mu madosiye ye na telefone
igendanwa.
Umukobwa yakomeje atangariza Rushyashya ko amaze kubikora yabibwiye Karegeya, nawe yohereza uwitwa Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa ngo amusanga kuri hoteli amuha amadosiye ye
na telefone ye arebamo ibyo yari akeneye arangije aragenda.
Bucyeye Matata yabwiye uyu mukobwa ko yumva atameze neza. Ngo yahise atinya kujyana na nyakwigendera mu gitaramo cye cya nyuma cyabereye i Cape Town.
Abakurikirikiranye urugendo rwa JC Matata batangaza ko nyakwigendera yatangiye kwerekana ibimenyetso by’intege nke mbere no hagati y’igitaramo yagiriye i Cape Town. Ndetse ko na nyuma
y’urupfu rwe hari dosiye ze zabuze.
Aho nta n’ubwo yashoboye kurangiza igitaramo kuko yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Somerset Hospital i Cape Town aho yahise ashiramo umwuka ahagana mu saa yine z’ijoro ryo ku
itariki ya 3 Mutarama 2011.
Uyu mukobwa n’ikiniga kinshi avuga ko yumvise inkuru y’uko Matata yapfuye, ari bwo yabonye ko umuti Karegeya yamuhaye ushobora kuba bwari uburozi.
Akomeza avuga ko nyuma yo gukora ayo marorerwa yahinduye telefone kugira ngo Karegeya namushaka amubure kuko yabonaga nawe ashobora kumugira nka Matata.
Gutinya Karegeya byatumye abishyira ahagaragara
Ngo yatumyeho kenshi uyu mukobwa ko amushaka akoresheje Ntwari Frank, abona ko nawe ashaka kumuhitana, aribwo yafashe icyemezo cyo guhunga ava muri Afrika y’Epfo asubira i Burundi.
Yahisemo kubivuga kubera ubwoba kuko amaze iminsi abona ibimenyetso ko ashobora kwicwa.
N’ubwo hari abavuze ko nyakwigendera yazize idwara y’ibihaha (infection pulmonaire) nta mpapuro za muganga zibigaragaza nk’uko Rushyashya yabitangarijwe n’umuhungu we Pappy Matata utuye
ku Kivugiza i Nyamirambo.
Nyakwigendera Jean-Christophe Matata yavukiye i Bujumbura mu gace ka Kinama, aho ise umubyara yari Umunyekongo naho nyina akaba Umunyarwandakazi. Yatabarutse tariki 3 Mutarama 2011
nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yabaabaje benshi bakundaga muzika ye dore ko yari icyamamare mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Biramahire Yves
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article