Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Le procès Victoire Ingabire: Le Ministère Public déclare investir toutes ses énergies pour fournir les preuves de culpabilité de l'accusée

4 Novembre 2011 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Justice et Droits de l'homme

Hier, l'Offiier du Ministère Public s'en est pris à Victoire Ingabire l'accusant de faire obstruction à l'obtention, par le Ministère Public, des preuves en provenance des Pays Bas, le pays d'adoption de l'accusée. Un début d'émeute a été observé lorsque le policier a voulu saisir un appareil photo pour empêcher la prise de photos du retour en prison de Victoire Ingabire.
Majyambere Juvénal
Uyu munsi mu mpaka zabaye mu rubanza rwa Ingabire abashinjabyaha bamutuka ko yabujije ibimenyetso byo mu Buholandi kuza habaye agashya aho Ruberwa Bonaventure yihanukirirye aravuga ngo imbaraga zose bafite bagiye kuzikoresha kuri Ingabire ngo babone biriya bimenyetso. Ibi bikaba bisa n'ibyatangaje abari mu rukiko iyo mvugo y'umunyamategeko cg ingirwamunyamategeko igaragaza ubwirasi n'umujinya afitiye uyu munyapolitiki ugaragaza ko yababijije ibyuya. Ibi bigaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Kagame bufitiye uyu mubyeyi ubundi ukunzwe n'abanyarwanda batari bake bamwe badatinya kuvuga ko iyo abavugiye ibibazo badatinyuka kwivugira bumva baruhutse.
Kuri uru rukiko kandi taliki 2 Ugushyingo nyuma y'uko Ingabire ashubijwe muri gereza habereye akavuyo gaturutse kuri umwe mu barwanashyaka wafotoye imodoka yari itwaye Ingabire maze abapolisi n'abakozi ba CDI bazamukira rimwe nk'abariye karungu bahita bafata appareil photo maze akavuyo gatangira ubwo. Muri ako kavuyo nibwo bamwe mu banyamakuru n'abandi baba bari ku rukiko baboneye akanya ko gufata amafoto dore ko baba batanabyemerewe nyuma birangira  umupolisi ukuriye iperereza muri Kigali uzwi ku izina rya Athanase ashubije iyo appareil ariko yabitewe n'uko ikivunge cy'abantu cyari gitangiye kumwamagana kimubaza ikosa riri mu gufotora ndetse kinamubaza impamvu atarimo gufata izindi appareils z'abari barimo gufotora muri ako kanya. Iyi ikaba ari imyifatire igayitse abapolisi n'abandi bashinzwe umutekano bakunze kugaragaza kuri ruriya rukiko ndetse ikaba inagaragara no mu baturage aho bavutswa uburenganzira bwabo bakaruca bakarumira batinya kwicwa.

Iyi myifatire y'abapolisi b'u Rwanda iragayitse cyane ikwiye guhinduka kuko isura yabo imaze kuba mbi cyane mu baturage ndetse n'abanyamahanga bakaba bamaze kubibona nk'uko bamwe bibagaragarira iyo bacurwa bufuni na buhoro iyo bageze ku rukiko

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article