Isoko y’ Amajyambere (Alexis Kagame)
(1949, Editions Morales, Kabgayi)
Igitabo cya I
Umuvugo 1.
Akamaro k’ ababyeyi mu gihugu,
Ni ugusiga abana b’akamazi,
Baremya izina ryabo ntirihune.
Umuvugo wa 2.
Kuba umwami ni ishyaka :
Uwabuhawe ntacuba.
Ntakunda kuba igice,
Yihata kuba ijuru.
Iyo wavukanye Ubugabe,
Biracambwa ukaba inkuba,
Ntucagatire ingoma,
Ukaba urwego mu gihugu,..
Iyo umwami ajegajega,
Atashinze imizi ihamye,
Nk’ amasekuruza ijana,
Y’ intwari aturukaho :
Ntarangwaho ubukare,
N’ ubukaka avuna ingabe ;
Ntaratwa mu bihugu
Ko yabaye ingwe n’ inkuba.
Icyo atarazwe gikuru
Ari gakondo mu rugo rwe,
Ntikimuraza ku ijoro,
Ngo arikeshe atagohetse.
Ntaburagiza amahari
Ngo ayateshe kumuzitsa;
Ntazirikane iby’ ejo,
Ngo bivubuke abyiteze.
Ingoma irambye ku murishyo,
Ni yo ishaka ibyo idafite;
Ni yo itareka bûgama,
Imvura iguye y’ imihigo.
Ni yo irwana izi iyo bijya,
Izitahazi ikaziruta;
Ni yo iha Abagabe iryo zima
Ryo gusumbya aba mbere.
Kuba umwami uri inkuba,
Waha umwana akaba inkuku,
Akaguteza urubwa rubi
Izina ryawe rigahuna……..
Kuba umwami uri intare,
Waha umwana akaba inkuba,
Akagusumba akaba ijuru
Ibyakuruse akabiheta.
Akigimba aho washishwe,
Yihâta kuguhiga;
Aho watinye akahagera,
Abo mureshya akabahaka:
Ni wo murage w’ Ubugabe,
Wo gusumbura igihugu,
Ntucubire ngo uhinyuke
Ibyo wahawe bijye inyuma
Kuba umwami uri nyirabyo,
Batakwibiye indamutsa,
Ntibigôra kuboneka;
Uwabiremanywe ntahuga…
Akaba urwego nk’isata,
Akaba inyanja badaheza;
Mu ruhando rw’ amahari,
Ntabangamire Ingoma.
No mu rubuga rw’ imihigo
Ntazimbwe ku buhame,
Akaba Umwami bigahama
Adatokoza igihugu cye.
Ingabe rero nimitse,
Mbiyihayeho umurage:
Uko bayihawe barushanwe,
Bucye irenga ku rubibi.
Barakenyere bayirazwe,
Ngo idacubira ku ishyaka:
Barirwane bôgere;
Ntibahinyuke ku bupfura.
Ntibasumbwe n’ uwa mbere:
Abo basanzebaharushe;
Izina ryabo ntirihinwe:
Nibasaza barisige.
Ribe urwamo mu gihugu,
Ryigishe ubudahigwa;
Uwayirazwe ajye arimenya,
Yifuze kuvugwa atyo.
Rimubyutse mu ijoro,
Rimugenze mu mvura,
Rimutoze kuba inkare,
Rimubwirirze ubukaka.
Rimutyaze abemo inkuba
Ngo atagimba akaba inkuku,
Bagakeka ko ari nkuli
Atavûtse ku Bagabe.
Simbabaye ngo ndakuze,
Ngo ngashaje ntabikoze,
Kuba umuntu ni bigufi.
Na wo umurage uba urudaca.
Guha umwana ingoma ukuze,
Ni ukubaho ntuzime:
Uba watuye nk’ umusozi.
Jye agahinda karashize:
Narabyaye tuba kimwe.
Uwo nyihaye, ndi we ni jye,
Azatunga ingoma agabe.
N’abazaza babigire,
Bayibumbire igihugu:
Babivange kibe kimwe
Kibe u Rwanda nyakuri ko.
Nirusâga ku butaka,
Rusagambe rujye ejuru,
Mu rujeje rwo mu bicu,
Ngo ruturanire isata.
Uwaruhawe arujye imbere,
Kuhacyura iyo migisha,
Mu marembo ya Gasani,
Iyo duturuka mu ijuru.
Uzasimbura iyo nzira,
Niwe Immana ituboneye:
Azahuza isi n’ijuru,
Ngo aruvuruganyirize impundu.
Umuvugo wa 3
Umwami wimye ni Kanyarwanda
Ubuliza bwa Rwoga ni Gahima.
Ati : ” Ingoma ikiri mu rwali,
Ntitwazamurwa n’imiheto.
Inama, tureshye abo nzagabira:
Inka ni zo ruremyi rw’ Ingabe yacu;
Uhawe n’ imwe, imutudoderaho,
Akamera nk’ umwana wabyaye!
Amata zihumuje arabazirika,
Bayannywa ari ingoyi y’ urukundo
Inka zikubyarira imbaga nyinshi,
Ukaba wagwije isi, waganje!”
Umwami wimye none ni Yuhi, ...
Ati: ” Iyo ureheje Umuhinza,
Akagusanga ukamugabira:
Niwe ukuzanira ababo,
Ukabyara ku mubano.
Ab’ ingenzi mo ubagabiye,
Uwo Muhinza ukamutûbya.
Ubwo agashyari kakamutâha,
Kwo kubangikanywa n’ ingabo.
Yakumîra ngo abaherane,
Bagatanira uwabagabiye,
Bagashegera ku Mwami,
Bamusegera kubaheta inka.
Bashyiraho ak’ urubanza,
Ukabateramo ubucagu.
Uw’ inkeho ukwisunze
Ukamugaragazaho amaboko.
Ukareshya utyo abashumbirijwe,
Ngo ubarinde, ubahagarike.
Iby’ubutegetsi bw’ Umuhinza,
Ukaba utumye buritagurika,
Icyubahiro ukakimunyaga utyo,
Akêrura akakwîsunga