Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Ikinyarwanda kiragana he?

6 Juillet 2012 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Ikinyarwanda

Source: Orinfor

Ururimi ni kimwe mu biranga umuco w’igihugu, ariko iyo rutangiye kwivanga n’iz’ahandi birangira ruzimye. Ngaho aho ikinyarwanda kigeze, ababishinzwe nibadatangirira hafi uburyo ikinyarwanda kivugwamo muri iyi minsi buzateza ikibazo mu minsi iri imbere.

Tutanahereye kure, ibivugwa n’ibyandikwa mu itangazamakuru ubwabyo bitera kwibaza. Imyandikire y’ikinyarwanda ishobora rwose gutuma utumva n’igitekerezo umwanditsi yashakaga kugeza ku basomyi. No kuri radiyo zitandukanye, umunyamakuru avangavanga indimi mu kiganiro yateguye mu Kinyarwanda ukibaza aho abamwumva kandi batazumva zose baza guhurira bikagushobera.

Mu rubyiruko ho ni ibindi bindi. Abakiri bato bashobora kuganira muhagararanye ntiwumve icyo bashaka kuvuga. Ni benshi batakumva aya magambo : Guteramo = kugera k’umuntu ahantu runaka yari ategerejwe; Gucomoka = kwigendera ;   Kuba ku mungara = kujya aho ugaragara kandi umeze neza ;  Kuyoka = kuba nawe ibintu ubibona mbere yo kubisobanurirwa ; Guporeza = kurya ; Inyaga, akamome = umukobwa ukiri muto ; Kuzikina = gufatanya n’umuntu gukora ikintu runaka ariko akenshi harimo uburiganya, n’ayandi. Biragoye ko umusaza w’imyaka igera kuri 50 yumvikana n’umuntu ukoresha izi ndimi kandi bose ari Abanyarwanda.

No mu misango y’ubu hari ubwo ivugwamo ikinyarwanda wumva kitajyanye no gusaba nk’uko kera byahoze. Hari ubwo usanga ushinzwe imisango avangavanga indimi, ukumva rwose biravugika nabi ku buryo n’uburyohe bw’imisango ubwabwo wumva nta cyanga. Iri vangavanga ry’indimi usanga ryo riteye inkeke cyane, kugeza n’aho abantu bashobora kwicarana bose ntibumvikane ugashoberwa. Abenshi usanga bavanga cyane ikinyarwanda n’igifaransa cyangwa igiswayire, hari n’abo usanga bavuga icyongereza kirimo akanyarwanda ka nyirarureshwa, ukibaza amaherezo ukayabura. Igitangaje ni uko usanga abo babaye mu buzima bumwe bo bakivuga neza kandi bacyishimiye.

Ubushake bwo kutamenya ikinyarwanda usanga ari bwo buri ku isonga ry’urwo ruvange rw’indimi. No mu nzego za Leta usanga hari inyandiko ziri mu ndimi z’amahanga gusa, ukibaza impamvu zidashyirwa no mu rurimi gakondo kandi ruri muri eshatu zemewe bikakuyobera.

N’ubwo amateka y’u Rwanda yatumye abantu benshi baba ahatavugwa ikinyarwanda, imyaka igera kuri 18 benshi basubiye mu gihugu cyababyaye ntabwo bagombye kuba batarakimenya. Uwumva akamaro k’ururimi rwe, niyihatire kurumenya kuko ni ukuruhesha agaciro.

Ubwanditsi

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article