Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Ibitabo: Matayo Ngirumpatse vs JB Nkuriyingoma

21 Décembre 2011 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Réactions Livres

 

MATAYO NGIRUMPATSE ARAVUGA ICYO ATEKEREZA KU GITABO CYITWA « INKUNDURA » CYANDITSWE NA YOHANI BATISTA NKURIYINGOMA.

 

A. INTANGIRIRO

1. Igitabo cya Yohani Batista Nkuliyingoma yise INKUNDURA nagisomye nitonze. Muri rusange, ni igitabo cyiza cyagerageje kumenyesha abanyarwanda ibyabaye mu ntambara. Ariko rero ntawe umenya byose, nta n’usobanukirwa na byose, kabone naho yaba ari umuhanga kabuhariwe. Nkaba narashimye rero byimazeyo ibyo yavuze mu gika yise: "kwisegura ku basomyi" ku rupapuro rwa 18. Aragira ati:   "Intego yo kwandika amateka y’intambara ntabwo ari ikintu cyoroshye. Hari ibyo nibwira ko nzi neza nkurikije ubumenyi buriho muri iki gihe ariko ubushakashatsi bukaba buzerekana ibindi. Nshobora no kwibeshya, bamwe mubasomyi bakazahita babona ko bimwe mu bintu bazi neza, wenda baranabihagazeho, byanditswe mu buryo bunyuranye n’ukuri. Mpise rero mbiseguraho rugikubita, nsaba ko abazabishobora bazakora ku buryo ayo makosa amenyekana….Muri iki gitabo nta mwanya uhagije twahaye imanza zikomeye zirimo kubera Arusha… "   Iyo ni imwe mu mpamvu zitumye muha igitekerezo cyanjye kuri bimwe avugamo, cyane cyane ko bimwe nabihagaze ho, nkanamenya umuzi wabyo. Arusha ho nkaba mpamaze imyaka irenga cumi n’itatu.

2. Impamvu ya kabiri nuko ku rupapuro rwa 16, avuga ko yifashishije ibitabo byagiye bwandikwa, "cyane cyane igitabo cy’umushakashatsi witwa André Guichaoua wabaye impuguke mu manza za Arusha… "

3. Ibintu uwo mwarimu wa Kaminuza yanditse ategura imanza za Arusha, ibyinshi ni amazimwe yagiye abwirwa n’abantu batazi na busa amavu n’amavuko y’ibibazo. Sinashoboye kunenga mu ruhame igitabo cya Guichaoua (ari cyo wanifashishije), yasohoye mu kwezi kwa Mata 2010, cyitwa:

"RWANDA, DE LA GUERRE AU GENOCIDE". Les politiques criminelles au Rwanda (1990-1994), Editions La Découverte.  Impamvu yatumye ntamusubiza nta yindi. Nari ndwaye cyane, kandi mbifatanyije n’urubanza. Ariko si ukuvuga ko ibyo yanditse nabyemeye, cyangwa se ko bihuje n’ukuri. Ahubwo Abanyarwanda nibamukurikira ntibazapfa bumvikanye, kuko ari umucanshuro, agakubitira ho no kuba umunyabinyoma. Ntiyanditse icyo gitabo ashaka kwerekana ukuri, ahubwo yashakaga kwanduza abantu, gufasha Porokireri wa Arusha mu birego bye by’ibinyoma, no kurya amafranga y’Urukiko. 

Kanda aha usome ibikurikira bya Ngirumpatse (PDF)

 

Nkuriyingoma arasubiza

GUSUBIZA INYANDIKO YA MATAYO NGIRUMPATSE YITWA :  ‘’MATAYO NGIRUMPATSE ARAVUGA ICYO ATEKEREZA KU GITABO CYITWA ‘’INKUNDURA ‘’ CYANDITSWE NA YOHANI BATISTA NKULIYINGOMA’’

 

Bwana Matayo Ngirumpatse,

 

Ndagushimira inyandiko wanyandikiye kuwa 07 Ukuboza 2011 uvuga icyo utekereza ku gitabo cyanjye cyitwa « Inkundura ». Iyo inyandiko yasohotse bwa mbere kuri Site ya Kanyamibwa yitwa : http://jkanya.free.fr/. Nishimiye ko icyo gitabo wagisomye ukagisangamo ubushake bwo kumenyesha abanyarwanda amateka y’intambara twabayemo ariko ukaba unumva ingorane nashoboraga guhura nazo muri ubwo bwanditsi bitewe n’uko ntari mpagaze ahantu hose nitegereza ubwanjye ibihabera. Nk’uko nabivuze mu mwinjizo w’icyo gitabo amateka nk’ariya ntiyakwandikwa bwa mbere ngo abe akubiyemo byose. Ubushakashatsi ku marorerwa nk’ariya akomeye yabereye mu Rwanda buzakomeza gukorwa kugeza ubwo abantu bazumva bafite amakuru nyayo asobanura uko ibintu byagenze. Iriya nyandiko yawe ikurikiye izindi nyinshi nabonye kandi zituruka ku mpande nyinshi. Ibyo nabibonye nk’ikimenyetso cy’uko ntataye igihe nandika kiriya gitabo kuko abanyarwanda bafite inyota yo kumenya neza ibyabaye ndetse bakaba bifuza gusobanura ku buryo bunoze ibibavugwaho.

 

Ku bitekerezo byinshi watanze hari ibyo mbona nzakomeza gutekerezaho nifashishije n’ubundi bushakashatsi bukorwa n’abandi bantu banyuranye, ariko hari ingingo nkeya nifuza kugarukaho. Ndahera ku kibazo usobanura cy’umushakashatsi André Guichaoua, nabanje kukigezwaho na Edouard Karemera mu nyandiko nayo yavugaga ku gitabo « Inkundura ». Iyo nyandiko yakurikiraga indi nayo ya Edouard Karemera yasesenguraga igitabo cy’uriya mushakashatsi cyitwa « Rwanda, de la guerre au génocide ». Icy’ingenzi nshaka kuvuga nuko kiriya gitabo nakibonyemo ibisubizo ku bibazo byinshi nibazaga. Nyuma y’ariya mahano yo muri 94 habaye ikintu cyo gusa n’aho ibyabaye nta bantu babizi uko byagenze. Ubwicanyi bwose bwakozwe ngo bwatewe n’umujinya n’uburakari byatewe n’iyicwa ry’uwari umukuru w’igihugu. Washaka kumenya amazina y’ababikoze n’abari babari inyuma n’uko byagenze ukabura igisubizo gihwitse. Ibyo byateraga icyuho gikomeye bamwe buzuzaga bakoresheje ibinyoma wabonaga bidafite ishingiro.

Soma ibikurikira bya Nkuriyingoma (Fichier Word)

 

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article