Amateke
Amateke
Ni igihingwa cyera i Rwanda
Simpamya niba ariho akomoka
Ariko icyo nzi afite ubumanzi
Hinga nyarangire abatayazi
Maze mbabwire uko nayabonye
Ayo materambaraga, materamatsiko
Amateke asanzwe ya Kinyarwanda
Burya ni ingare y’ingagare
Arikunga, akidegembya
Kuva agihingwa kugeza ahiye
Iteka arangwa n’ubwigenge
Mu murima yiharira ikibanza
Ntarindwa ibyonnyi n’utwakatsi
Nta kagungu iyahangara
Ntajya arwara ngo aterwe umuti
Ntajya atinya imvura n’imiyaga
Izuba ry’icyi ntiriyakanga
Ntashorozwa akurwa yeze
Bitindakuziko ni amateke!
Yaba Ncogeye n’amaranda
Ku mashyiga yiha ijoro n’umunsi
Inkwi zikagwira, inkekwe igahinda
Maze agatinda agatungana
Ujya kuyateka aratekereza
Agashiruka ubute, agashira ubwira
Agategura inkwi ziyahisha
Agategura ibyo akora atetse
Abatetse amateke baratarama
Bagatarura udukuru twinshi
Tw’aho biriwe, utwo bumvise
Aho bahinze, abo bahuye
Uwabahe, uwabahanuye
Sakwe Sakwe, Fora Ndinde?
Imigani mirerimire irambirana,
Kugeza bagiye kugana amariri.
Arusha ibindi biryo ubugare
Ntavogerwa aribwa ahiye
Yanze ibyo kwihinduza atarashya
Yanze kwotswa no kuyahekenya
N’ubwo yaba inkwana zayo
Yanze kugaraguzwa indosho nk’imboga
Yataye heru kurembwa iziko
No kuyasuzuma hato na hato
Atekwa yonyine, nta mvange
Ntiyiganda, atekwa uko ari.
Yanze kwamburwa uruhu rwayo
Yanga gutandukana n’abayo
Nta buhanzi mu kuyateka
Nta murundo w’ibikoresho
Byo kuyateka no kuyagabura
Ntawe atesha igihe n’umwete
Byo kuyatwerera ibirungisho
Aribwa yonyine bigakunda
Nta kuyatarira ubufatisho
Iyo bayataragaje ku nkoko
Akanuye amaso n’ibihu byayo
Wayatinyira indoro yayo
Ugirango aranga kukugwa mu nda
Amateke aribwa mu kinyabupfura
Ntagira impumuro imena ibanga
Ntibayatambana ku irembo
Uyarya aratuza akicara hamwe
Ntakenera ibyuma byo kwendesha
Asubura cyangwa atonora atamira
Arunda ingunda y’ibihu byayo
Atapfuna neza, akanjakanja
Atamira bunguri nk’igisambo
Nta guhuta ngo atamuhorana
Nta mpungenge zo kwiyanduza
Uwayariye ntiyandara
Kuko amutera imbaraga nyinshi
Ahubwo agendana ingufu zayo
Ndetse n’intambwe y’ishanjire.
© 2011
Froduald Harelimana, PhD
Ibiryo by’Iwacu (extrait).