Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Dukomeze "Icyivugo cy'imfizi" cya Gasimba Farasisiko n°7

6 Septembre 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Ikiruhuko cyabaye kirekire, ariko ndatekereza ko nta gihe cyatakaye kuko tugiye kongera gusaranganya ubuhanga bwa Gasimba Farasisiko. Ubushize twasize Ikimiramirane Bangaheza mu busitani abatumiwe bakigeze kure. Karenzi niwe twasubikiyeho. None rero hatahiwe Cyubahiro yitotomba ati "Mpogora iminopfu Nyandwi ayinovora"., ngo kubera ko ari umwana. Ariko ubwo Nsanzimana nawe amuri hafi atangiye kwikangata ngo "amajwi akoronga inyangarwanda kuki ahishira ba Rusahuzi" yongera yibaza ati "Kwiba ni ugukunda u Rwanda?" Ubwo nawe biba biramunize! Asigara arwana n'ishingo dore ko yari yiyemeje kurikacanga kacanga!

Simenyereye gufata ijambo
Ariko ndagerageza uko mbishoboye
Ninashyoma mumbabarire
Ntabwo bimbuza gucurura
Umunyamabanga wavuze atangiza
Uyu muhango wo kurya neza
Nitwa Cyubahiro abatanzi
Kera niga iyo mu mahanga
Badutumiye muri famille
- Mumbabarire nari ncitswe
Nshinzwe kwita ku Kinyarwanda -
Baradutumiye turakiriwe
Turarya turanywa turavuyarara
Bamaze kwanura amasahane
Nti inyama iryoshye mwaduhaye
Iva ku itungo bwoko ki?
Bati uyu musore aturuka hehe
Utazi umwami w'inyama zose?
Barashushanya nditegereza
Barasobanura maze kumva
Nsanga ari inkeri iba mu Rwanda
Cyane mu misozi y'imisumba
Nk'iya Gikongoro n'iya Kibuye
Hamwe umukanda wagize imbata
Ariko se ukuntu ifite uburyohe
Mwa bagore mwe mwa bagabo mwe!
Agatako kayo karumutseee!
Mbese karuta aka rusake
Rudakemangwa ku isahane!
Cyangwa ak'ifi iryoha cyane
Ifite igarade ya Kapiteni
- Nishe kandi ururimi rwacu
Mumbabarire ntacyo byishe -
Ngaho rero nimumbwire
Na Kaminuza yanjye ahubwo
Nubwo abayo bishe umwaka
Ifite uruhande rw'abanyabwenge
Biga ibyerekeye imirire. bize neza bashishoza
Inyama ziribwa n'izitaribwa
Imboga ziribwa n'izitaribwa
Amazi anyobwa yo turayazi
Ariko ubwo wenda n'ibitaribwa
Byatuviramo umuti mwiza
Ntabwo muzi Rwiziringa
Ukuntu ivura indwara nyinshi
Kandi ngo bayicamo n'amarozi?

Mbe bahanga mwahagurutse
Mukatuvura aka kandare.
Jyewe umwungeri w'abahanzi
N'ubwo muzika tutajya imbizi
Ntabwo byambujije guhimba
Aka karirimbo namwe mwumve
Kagenewe abashakashatsi
Ngo kabakangure bahumuke
Bashakashatsi mushire ishozi
Mufite ubwenge n'ubushishozi
U Rwanda rwacu murarureba
Rufite ingorane mu bukungu
Dore amasambu yaradushiranye
Inzara ituzahaza turirimba
Ngo mu biribwa tuzihaza
Izuba ryava tugasabiriza
Twimereye nka kirondwe
Gishakishiriza ku mwite
None rero bana banjye
Yego abandi murambyaye
Cyane mwe ntiti mu mirire
Ni mucukumbure mutubwire
Amayere yandi yo kwitunga
Ahita akebuka abo bicaranye
Ngaho rero nimunyereke
Nshuti bagenzi banjye mwese
Ahatavugitse tuhavugurure
Ako karirimbo tukitoze
Tukumvishe Fondateri
Abure aho ahera adutiruza
Iriya ntizanyo y'imbehe
Abazifuza nabo ni benshi
Kandi ntacyo turusha abandi
Ari amashuri ari ubushishozi
Uretse ko twigiriye amahirwe
Tugasakirana n'iringaniza
Rikaturinda kugwa mu cyobo
Wa mubyeyi twamuneza
Na we agakomeza kutwizera.
Umusore Cyubahiro araceceka
Ananiwe ashatse kumira akuka
Ngo afate akaboga abone gukomeza
Arebye inkoko iteretse imbere ye
Iteye nk'intaro zo mu Buganza
Asanga yeze nk'ejobundi
Niko gukabuka avugana imbaraga
Dore ni Nyandwi wandagaje
Mpogora iminopfu ayinovora
N'abo mbwira batanyumva
Ngo ndi umwana ntacyo mbarusha!
Ariko ndaka izindi.
Makulata we, ye Makulata
Uriya mugufi se siko yitwa?
- Ni iki Disi ko witota?
- Garuka hino mfate ikotoleti
Ndabona izindi bazinumye
Habe n'akanopfu ko gutonora
Ikimiramirane Bangaheza

***

Nsanzimana ashaka kuvuga:
Maze iminsi ntaba mu Rwanda
Mwumve ikibazo mvanye hanze:
Amajwi akoronga inyangarwanda
Kuki ahishira Rusahuzi
Kwiba ni ugukunda u Rwanda?
Mureke manze mire mbabwire
Nafashe ishingo mfite umugambi
Wo kurikacanga karikacanga
None ndabona runo rubanza
Rwananiranye nk'urw'inkotanyi
N'abakekwaho kuba ibyitso
Kandi imanza arijye uzigenga.
Icyo mbona twavuga ku mirire
Y'iri tungo ryo ku ishingo
Nako iri shingo ry'iri tungo
Buretse mbanze mire ariko...
-Banza  urangize inyama yawe
Wagize ingorane zidasanzwe
Amatama yuzuye inyama nyinshi
Ngo burya yuzura n'amazinda
Jye urwo rubanza narubonye
Ntabwo ari urucamicuko
Ni urucabashi bo mu Kinyaga
Nka Nteziryayo na Ntagerura
Bafite amenyo yabimenyereye
Mbaye nkawe nabaharira,
Ari Munyazesa umucyocyora.
Nsanzimana asaba imbabazi
Ati uru rushingo rwankomereye
Rwamfatanyije n'intege nkeya
Kandi ntabwo narurekura
Ndumva rwuzuyemo rukuruzi
Ndavuga mbanje kumira akuka
Mbaye mpaye abandi umwanya
Mbe ninginga Bangaheza
    Tuzakomeza ubutaha
Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article