Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Twikomereze "Icyivugo cy'imfizi" cya Gasimba Farasisiko Saveri n°4

13 Juillet 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes

Ubushize twasize abatoni bageze mu busitani, ikimasa Bangaheza barangije kugiteka bagiye kwiyakira. Ariko Habimana akomeje kubatinza avuga ikibazo cy'imirire, kandi benshi amaso (nako amazi) yuzuye akanwa. Bamwe rero ntibatinye kujabura intongo, mu gihe abandi bakomeje gufata ijambo bavuga imyanya ya Bangaheza bifuza.


Ubwo Nteziryayo wishushuye
Ntakiri umushi murabizi
Avuga akajambo atarambiranye
Abwira abagore bagaburaga
Bityo anaburira abarya bose
At impyiko n'umutima ni ibyanjye
Kuko uziriye atazimenyereye
Zamutera "urunyankombo"
Umuti uruvura utakiboneka.
Abagore bose babyumvise
Aho kuzihereza uwazibatse
Bajya gukinja akabero imbere ye
Bazirenza nk'abarya imvuzo
Bamaze kumira baramureba
Bati ubu wo gacwa we iyo ndwara
Yaradushegeshe nta kigenda
Ni na yo yishe abagore benshi
Bashishimuye imishito y'ihene
Kandi kizira mu muco wacu

***

Nzabonimana ashatse kuvuga
Inkoro ayitambika ku nkoko
At uyu muhango dukoze na none
Wo kurya ku buryo butamenyerewe
Ni indi ntambwe y'ingirakamaro
Ahubwo rero duhamye itegeko
Rivuga yuko Abakamarade
Ba Revolisiyo y'imirire
- Ubwo ga ni twebwe nshaka kuvuga -
Nka bamwe bakoze iya Nyakanga
Babona ishimwe ry'agahebuzo
None n'ejo n'ejo bundi
Kuko iyo ndebye amahindura
Yakozwe yose hano mu Rwanda
Nsanga agenda agusha ku nda
Ariko adatanga urugero rwiza
Ku bihaye gufata iya mbere
Ngo bateze imbere rubanda
Nicyo dusumbya abandi bose
Twe twigishiriza ku ngero.
Akebutse hasi ngo ayisubire
Iyo nkoro bose barahiriye
Asanga urwayo rwaraciwe
Niko gucisha make aracweza.
Ashatse kurega abura uwo ashinja
Ni ko guharirwa aranyukirwa
Ati inkoro yanjye ndayibuze koko

***

Rwidegembya ati have shahu
Utanga inkota yica inkotanyi
Inkoro yanjye muyinsubize
Cyangwa mbarahire Generali
Mpindoyabato ati urayitsembye
Ngo inkoro yawe bayigusubize?
Undi ati nariye imwe gusa kandi
Itungo ryacu rifite itanu
Ngendahafi arabakiranura
Ati iyo ntambara ni iy'iki
Ko Generali atayifuza?
Mutagwa mu mutego w'umwanzi
Niba wumva udashize amerwe
Rwidegembya watubwiye
Ruhogo yanjye ejo nkayitsinda
Ariko amahane tukayahosha
Tugaha ibanga Bangaheza

***

Higaniro inkoko imugeze hafi
Amama akajisho kuri bushwati
Asigasiga intoki ku zindi
Amazi abogaboga mu kanwa
Ati ni izanjye mba ndoga data
Bigeze hafi Nsengumuremyi
Za bushwati arazikukumba
Nibwo Higaniro ahise ahaguruka
Acakira ukuboko kwa Muganga
Ati zana ibyanjye bikiri byiza
Cyangwa se nkurahire Gasimba!
Igihe wahereye utorera!
Undi ati ba undekuye mbanze nzipime
Zitagutera indwara utazi
Ninzirangiza ndakubwira.
Higaniro yemera gutegereza
Agatsintsino arakicarira
Ati maze nanjye ndebe ukuntu
Ugiye gupima inyama zihiye
Nk'uwikanze umugiranabi!
Undi ati ahubwo nunyugariza
Sindi bushobore gupima neza
Ba wiheje ndaguhamagara
Agarutse yumva inkuru mbi yuko
Ziraburiye kudasigariza
Ati ariko rero isuku ni yose
Ndabona ntaho mwazitaye!
Nsengumuremyi ati nazitaye
Ahatava izuba ni kure cyane
Nanze rwose gukora icyaha
Cyo kwandarika Bangaheza

***

Uw'ubworozi n'ubuhinzi
Ariwe Gasana Gemusi muzi
Akurura inko ariyegereza
Intoki azitebeza mw'iryo tsinda
Arabirindura agira kabiri
Ngo azikure izimeze neza
Amaze kuzibona ati reka nsomeze
Akurura imbehe ashaka gusoma
Icyanwa cyibira mw'isosi
Kizamuka kijojoba
Ari umuhondo ushyira inyanya
Abo bicaranye ipfa rirabica
Baramureba baramiraza
Ati mundinde Ngirabatware
Ndabona kundigata abishaka
Kandi nanjye siniyanze.
Ubu se nintahaga cyane
Nshinzwe ubworozi n'ubuhinzi
Ahubwo ngeretse ho n'amashyamba
Nzumva neza nte ko mu Rwanda
Hari abantu bicwa n'inzara?
Niba mwemeye ibyo mbabwiye
Nimumpaze Bangaheza

***

(Tuzakomeza ubutaha)


Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article