Twikomereze "Icyivugo cy'imfizi" cya Gasimba Farasisiko Saveri n°2
Ubushize twasize Gasimba ataka Bangaheza ikimasa cy'inyama nziza, ubwo cyakomeje urugendo rwacyo kijya Rebero nako Ijabiro ku Kimihurura bakesa hasi barakibaga. Mwiyumvire namwe uko
Gasimba avugana ubuhanga bwinshi intambara yo mu mu kwakira 1990, bamwe bifitiye urundi rubanza (...)
Nubwo icyari kuri gahunda Cyari kizwi na buri wese Fondateri yasabye abaje Ko mbere yuko bajya ku meza Biga ikibazo ngorabahizi Mu bikomereye igihugu cyacu, Ikibazo cy'imbonezamirire. Bakora inama bavuga byinshi Hashize umwanya utari mutoya Abakurikirana ibyo mu gikoni Nabo bakorana umwete cyane Barakaranga barabihumuza Abari hanze bumva umwuka N'abari kure bafata ku kabavu *** Icyo gihe hari nka saa cyenda Aho mu micyamo ya Nyarugenge Habengerana ibicu birenga. Imvura yari imaze guhituka Ivumbi ryimutse ku bisenge Amazu yakeye uko angana yose N'isi itangiye kumuka Umwuka wuhanya uzamuka Ibicu bitamuruka umwete, Maze akazuba k'akazuyazi Kabambika Kigali yose Wayireba uturutse ahandi Wumva n'ako kanozangendo Ntube wamenya ko mu Kwakira Mu gitondo cy'uwa gatanu Yahoze mu mva y'amasasu Kacyiru na Kicukiro Na Nyarugenge mukuru wazo Ziyicariye aho ku nteko Hagati y'imisozi y'ibisunzu |
Mu mpinga ya Nyandungu Indege itangira kuvumera Itamba ku ijuru ry'i Kanombe Irarembera ijwi rirarenga Imaze kugenda indi irasuhuza Inyoni ziguruka ziyakira Ziyiririmbira wararaye Zumva irere ryo mu kirere Zibesanga ari ugusinda Ubwuzu bw'ijuru ry'umurwa mukuru Hasi imodoka zitembera Nta ntugunda nta muvundo Ahubwo zikiranya amahoni Ugira ngo ni ubukwe bw'umukungu *** Imodoka zose ku Kimihurura Izizamuka n'izihamanuka Iz'amafaranga n'iz'ubuntu Barazijisha zirahagaragara Ariko abagenzi ntibinuba N'abihuta barabishima Bumva umwuka uturuka hirya Mu busitani butagatifu Batuma izuru ku ibyo byiza Ufite umugati akawuhatunga Akawurya uhumura uko abishaka. N'abari mu nzu babyumvise Batana nk'inka zijya ku mariba Bafata imyanya huti huti Kuri gahunda aho ku mihanda Nk'abakira umunyamabanga Nta wagombye gukoma akamo Akora animasiyo nka Bikindi Ikindi kandi ushonje nabi Ntabwo atana no guhunahuna
(Tuzakomeza ubutaha)
|
Partager cet article
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
E