Bangaheza "Icyivugo cy'imfizi" (Gasimba Farasisiko Saveri) n°1
20 Juin 2009 , Rédigé par Editions Sources du Nil Publié dans #Textes - poèmes
Bangaheza yari imfizi

Ivuka mu nka nziza cyane
Fondateri bamuhaye
Mu bihe byeguriwe imishinga
Bamwishimira ko abatangirije
Imishinga indi akayitaha
Bangaheza yari imfizi
Ikwiye kwitwa igitangaza
Umunsi itumijwe ubwo yaruhukiye
Ku murambi wa Nyarushishi
Ihageze bose bavuza induru
Abaje mw'isoko barahurura
Bamwe batera amasengesho
Asa n'animasiyo uko muyizi
Bahimbaza Bangaheza
Ariko batazi ko ariko yitwa
Abayiri hafi barayakanura
Yabakebuka bakikanga
Nayo ikareba nk'ijya guseka
Ngo badakomeza kugira ubwoba
Ariko bakomeza gutangara
Bati iyi si ingwe yo muri Nyungwe
Ahubwo ni ingagi y'ibirunga
Cyangwa ni inka yo mu mishinga
Yitwa ingweba mu gifaransa.
umwe ati oya rwose mwitubeshya
Ifite umubyimba munini cyane
Yaba ari inzovu ya Muvumba.
Umujyanama wiyamamaza
Akaba anashaka kuziyongeza
Bimuha umwanya wo kubaryarya
Ngo yimamireho makeya
Ati nababwiye intego zanjye
Ko nzateza ubworozi imbere
None ngaho nimwirebere
Aho amajyambere nyagejeje