Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
 Editions Sources du Nil  : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo

Igitabo kimaze gusohoka: Ndi igikoresho cyanyu, muntume aho mushaka: amabonekerwa ya Valentina Nyiramukiza 2000-2016

1 Avril 2017 , Rédigé par Editions Sources du Nil

Valentine Nyiramukiza ni umwe mu babonekewe i Kibeho, akaba akibonekerwa  n’uyu munsi, nk’uko yari yarasezeranijwe n'Umubyeyi Bikira Mariya kuva kera, ko azamubera umuhererezi. Valentine agira amahirwe kwibonanira na Bikira Mariya na Yezu n'amaso ye akiri muri uyu mubiri. Ariko natwe tugira amahirwe kubona Imana idutuma ho uwo twibonera n'amaso yacu. Mu butumwa aduha, Umubyeyi Bikira Mariya na Yezu batwigisha kwakira imibabaro duhura nayo. Valentine n’ubwo twifuza ingabire yahawe, si benshi bifuza imibabaro aca mo. Ababazwa na byinshi, abamutera amabuye bamuhora ubusa, uburwayi buhora ho, agahinda gaterwa na byinshi. Ariko akatubera urugero rwo kwihangana. Agira ibyo Imana imwongerera ngo afashe Yezu guhongerera ibyaha byacu, nk'igisibo cy'iminsi cumi n’ibiri (12) aca mo buri mwaka atanywa atarya. Ariko ikimbabaza kurusha mu byo aca mo, ni abahakana ibyo ubutumwa ahabwa bubareba, bakabera inzitizi n'abandi, batarakurikiranye neza kandi ntawe aheza. Ababimutukira nta mpamvu. Ariko kandi nta gishya, na Yezu yarabibambiwe. Ubutumwa bwo muri iki gitabo, ni nka bumwe bwahawe Intumwa kera. Ubusome, burakureba,  ubusubire mo, ubusangire n'inshuti n'umuryango. Ubutumwa buri muri iki gitabo, tubukeneye  kurenza uko umubiri ukeneye icyo kurya no kunywa. Dusengerane.


Immaculée ILIBAGIZA

New York, NY 10016

(Ushobora kugura iki gitabo kuri murandasi www.editions-sources-du-nil.fr, cg ukagitumiza kuri sources_du_nil@yahoo.fr kigura amayero 20 ku batuye i Burayi, 25 ku batuye ku yindi migabane y'isi)

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article